Radio Impala irasaba ko ubwicanyi bukomeje kwiyongera mu Rwanda bwahagurukirwa

Radio Impala ibabajwe n’inzira karengane zikomezwa kwicwa, hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda. Ntabwo abanyarwanda bakomeza kurebera no gushungera kandi abana b’u Rwanda barimo bicwa rubozo.

Turamenyesha ko abagize uruhare urwo ari rwose, uwo ari we wese aho bari bose ko amaherezo bazafatwa kandi bakabihanirwa.

Ubwicanyi mu gihugu cy’u Rwanda bugenda bwiyongera buri munsi, Turasaba Gouvernement y’u Rwanda cyane cyane Ministre w’intebe ko yakwisobanura ku banyarwanda, uburyo Guvernement ashinzwe yananiwe kurengera rubanda, Ministre ufite inshingano z’umutekano w’abanyarwanda yakagombye kwegura, si nangombwa ko babimusaba, yakagombye kwibwiriza akavaho, kuko inshingano ze zamunaniye.

Turasaba inzego za Polise kugaragaza vuba abagize uruhare mu kwicwa kw’abanyarwanda twumva hirya no hino mu gihugu, kandi niba batabishoboye nabo begure, kandi mu maguru mashya.

Turasaba abadepite kuduha ibisobanuro vuba aho gukomeza kurebera, izo ntumwa za rubanda zikomeza kurebera aho ababatumye kubavugira, bagenda bicwa buri munsi, nabo biyicariye mu nteko ntawe ukoma.

Niba badashobora kuvugira rubanda, baravugira nde? barakorera nde?

Akazi ko kurengera rubanda no kubavugira niba mutagashoboye, musezere muveho, aho gutesha abanyarwanda igihe, cyangwa mu babeshya ngo murabahagarariye.

Dukeneye kwumva ijwi rya bwa bwinshi bw’abategarugori mu nteko nshinga mategeko, ntabwo ababyeyi mwagakomeje kurebera, abumva iyi nkuru, turabasaba kwerekana no kwumvikanisha ijwi ryanyu, kereka niba ibyo babatoreye atari kurengera inyungu z’abanyarwanda

Abakuru ba Polise, bagomba kuduha ibisobanuro bihagije, cyangwa se niba akazi karabananiye begure baveho. ubutegetsi bwose, bubereye kubera inyungu z’abaturage, ni mutavaho cyangwa ngo mukore akazi kanyu, tuzasaba abaturage ubwabo baza kubivaniraho.

Amashyaka mu Rwanda yitwa ko arengera inyungu za rubanda, PSD urihe ko tutakwumva? FPR yo kwaba ari ukwigiza nkana tuyibajije, kuko niyo yakagombye kujya imbere igasobanura ibibera mu Rwanda, kuko ubutegetsi buri mu maboko yabo, turayasaba ko yatangaza ku mugaragaro, ingamba afite mu kurengera, abanyarwanda kandi mu gihe gito.

Inzego za Polise, nazo zakagombye kuvaho hakajyaho ababifitiye ubushobozi, kandi niba Gouvernement yose itabasha kugarura umutekano, no kurinda ubuzima bw’abana b’abanyarwanda, nayo yose yakagombye kwegura.

Radio Impala irasaba Premier Ministre kwisobanura no gutangaza ingamba afite mu gushyira imbere y’ubutabera abakomeza kwicisha abantu.

Turaburira abayobozi b’u Rwanda, ko umutekano wa buri mwana w’u Rwanda ugomba kwubahirizwa, turarambiwe no kwumva abicishwa hirya no hino, ibura ry’abana b’abanyarwanda, ni mutabihagarika vuba, tuzabivaniraho, nti murusha ingufu abaturage.

Radio Impala irasaba Opposition yose gushyira hamwe, hakajya ho ibikorwa byo kurengera abanyarwanda, ibibazo bya ideologie mudahuje, muzaba mu byiga nyuma, mu maze kurengera abanyarwanda.

Turasaba amahanga, imiryango idafite aho ibogamiye gukurikirana hafi ibibera mu Rwanda, kugirango uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe.

Nta mu nyarwanda n’umwe ugomba kuvutswa ubuzima bwe, kandi nta mu nyarwanda n’umwe wakagombye gukomeza kurebera ubwicanyi burimo bubera mu gihugu, Twese hamwe duhaguruke turengere abacu.

Ubuyobozi bwa Radio Impala.