Mu rwego ngo rwo kugeza ku banyarwanda ibyerekeranye na politiki yaranze u Rwanda mu gice bise “Ingoma y’Abahutu”, na none Radio y’ishyaka ISHAKWE yakoze ikiganiro cy’isaha imwe cyahuje ba Bwana NKIKO Nsengimana na Joseph NGARAMBE. N’ubwo bagihaye umutwe (titre) : “KUDETA YA 1973”, aliko ucyumva arasanga ingingo zimwe na zimwe bagiye batsindagira ntaho zihuriye niyo KUDETA.

Nkanjye ugerageza kwihangana nkumva ibiganiro byabo byose kuva ku ntangiriro kugera ku mwisho wabyo, ni ukubera ko muri rusange nkunda amateka ya politike (ma passion), bityo bigatuma nshobora no kunonosora ibyo batangaza bigaragaza icyerekezo hamwe n’ingengabitekerezo ya radio n’ishyaka byabo bise “ISHAKWE”. Umwanzuro wanjye kuri iyo ngingo, nkaba mpamya ko ikibazo nyamukuru bene iryo shyaka n’iyo radio bafite ari ugushaka kugereka ku banyapolitiki bakomoka mu Majyaruguru y’u Rwanda ibibazo byose bikomeye ubutegetsi bw’abahutu bwahuye nabwo, hamwe n’ingaruka bwagize ku baturage b’u Rwanda kuva bwashingwa kugeza buvuyeho

1.Iki kiganiro bacyise “KUDETA YA 1973” aliko gitangiye batsindagira na none ko ngo abategetsi bo mu Majyaruguru y’u Rwanda batangiranye na KAYIBANDA batari bafite umugambi umwe nawe, ko ngo bari “ABAKONDE” bahatse abandi bahutu ”Abagererwa” iyo iwabo mu “RUKIGA” nk’uko abahutu bo mu “NDUGA” bari bahatswe n’Abatutsi. Iyo umugabo cyangwa umugore ari umutegetsi, aba ari “umuntu wa rubanda” : “Une femme ou un homme public” bityo izina n’ibikorwa bye bikaba byashyirwa ahagaragara nta nkomyi, igihe ibimutangajeweho ari ukuri gufitiwe gihamya. Niyo mpamvu nsabye abatangaje ibyo bose kugeza ubu, aribo ba Bwana NDAHAYO, NKIKO na NGARAMBE kuduha amazina na gihamya ntakuka kuri abo banyapolitike bo mu “RUKIGA” bari “Abakonde” bahatse bagenzi babo b’abahutu “Abagererwa” kandi ngo batari bafite umugambi umwe na Président KAYIBANDA !

2.Gutangaza inkuru zihurutuye gusa ku ngingo nk’izi zikomeye nta butomozi buhagije (recherche très fouillée pour plus de précision) kandi biba bikozwe “N’ABASESENGUZI B’AMATEKA B’ABANYABWENGE” ni uko baba bazi ko ibyo batangaza atari ukuri kwuzuye. Bigaragara rero ko hari undi mugambi bihishe ! Niyo mpamvu nsabye aba banyabiganiro bya “RADIO ISHAKWE” kuri iyi ngingo, kudutangariza byibuze amazina n’ubuhamya ntakuka bw’abakomoka kuri abo “Bagererwa” bari bahatswe ku “Bakonde”, niba wenda abakomoka ku “Abakonde” bo baba batashaka kuvuga nabi ababyeyi babo.

UMWANZURO : Ukurikira neza ibi biganiro, agasuzuma uko bipanzwe, uko ibibazo bibazwa, ahita abona umugambi bihatse. Erega kuba ingoma ya gihake Ntutsi itarashoboye gushinga imizi mu Majyaruguru y’u Rwanda nk’uko byagenze mu Majyepfo ntibivuga ko bamwe ari abahutu b’ubundi bwoko n’abandi ubundi ! Ahubwo ubanza koko gushaka “GUTWERERA KU NGUFU” abanyapolitike bose bo mu “RUKIGA” ubuhake ku bandi bahutu bene wabo “Abagererwa”, umuzi w’icyo kintu ushobora kuba uva mu uburyo bwa bamwe bwo kwiyomora “igikomere ku mutima” kitanafite ishingiro baba baterwa n’uko iyo ngoma ya gihake Ntutsi itashoboye ako karere, n’uko bati ibyo ari byo byose twese turi kimwe ubuhake bwari hose kandi kimwe ! ARCHIFAUX ! Wagira ngo ni “thérapie”, nka bimwe byahoze kera kuri LE PROPHETE UMUHANUZI ubwo abantu birirwaga muri za “mpa nguhe” barimo kwinigura muri za commentaires… Dusabe Padiri Thomas azabigarure ?

*****N’izindi ngingo nyinshi ziri muri iki kiganiro zisobanuwe ku buryo budafite ireme buhengamye cyane ! Nk’urugero : Ntawahakana ko hari abanyeshuri bakomoka mu “Rukiga” bagize uruhare mu imvururu za 1972 zarenganyije abatutsi zikabirukana bagata amasomo. Aliko kubisobanura nk’uko ba Bwana NKIKO na NGARAMBE babikoze muri iki kiganiro, ni nka bimwe ngo Interahamwe za HABYALIMANA zo mu “Rukiga” nizo zamanutse iyo hose za Gitarama, Gikongoro, Kibungo, Butare, Cyangugu etc… Ngo iwabo bo bari bibaniye neza n’abatutsi, nta Bakombozi, Inkuba se, cyangwa se abagizi ba nabi basanzwe, bitihise ibindi birara byashoboraga gukora ayo marorerwa, cyane iyo byabonaga ukuntu abicanyi kabuhariwe ba FPR n’ibyitso byayo imbere mu gihugu barimo batsemba inzirakarengane z’abahutu murii byo bihe.

Amateka si “sciences exacte”, aliko iyo umusesenguzi atanagira ikigereranyo… Uretse kugira umugambi wo “kuroga ubwonko” (enfumer) bw’abakiri bato batabonye uko abanyarwanda baciye muri aya mateka, simbona undi mugambi w’ibiganiro bipanzwe gutya, kuko ntibisana ahubwo bishyushya imitwe bigatukuza amaso !

**** Hakenewe abiyemeza gukora ibiganiro bisubiza ibintu ku gihe bitabogamiye kuri uyu munyapolitike cyangwa se uyu, kugira ngo habeho ikigereranyo ababikurikirana bashobore byibuze gukuramo icyegereye ukuli (faire la part des choses). Ni uko mbyumva….

Marie-Madeleine BICAMUMPAKA

2 COMMENTS

  1. Njye sinjya numva icyo aba bakiga bavuga kabisa cyerekeye n’ U Rwanda; bagombye guceceka bakaguma mu bwihisho abandi bagakomeza kurigata bottes za FPR. Uyu Bicamumpaka wirirwa asakuza aba yarigeze atekereza ko akaga u Rwanda rwanyuzemo kuva 1965 n’ako rurimo cg akazaruzamo katewe n ‘Abakiga ! Njye sindi mukuru cyane ariko nagerageje gusoma, nkurikira spechees aho nzibonye, ntega amatwi ibiganiro, nganira n’abantu bava mu Rukiga…byose ari ukugirango numve uburyo igihugu cyashenywe bene aka kageni. Muri 1990 intambara itangira nari muri secondaire, (yari nk’amahirwe akomeye kuko mu batari abakiga ntitwari twemerewe kwiga secondaire), iyo nibutse rero ibyo nabonaga aho ku ishule (ryari riyobowe n’abakiga n’abanyeshuke benshi ari abakiga gusa hamwe n’abatutsi bake) nkagenda mbigereranya n’ubumenyi niyungura mu bijyanye n’ubuyobozi bw’u Rwanda kuva 1962 nsanga Akaga u Rwanda rwagize, 90% arimwe mwagateye, cyane cyane management y’igihugu kuva 1987 kugera 1994

    Please Bicamumpaka, jya ucisha make, biti hi se umanuke uze hano ufatanye na Rucagu, Bazivamo, Gatabazi cg se cya igoryi kindi cyenwanyu…ariko nabonye munuzuye mu butegetsi ntuzabura abo mufatanya. IMBWA GUSA.

  2. Wataye umutwe vowe ugoreka amateka gutya wigiza nkana cyangwase kubera “kwicwa no kutabimenya ! Ba Sendashonga, Pierre Celestin Rwigema, Makuza Bernard, Bamporiki nabandi ntiriwe ndondora nabahe ? Nuko mwabutaye nubu mukivuga ubusa gusa kubera kuzongwa namatiku ari nayo ntandaro yo guta ubwo bitegetsi bugikomeza kubavigisha menshi aho kujya imbere. Iyo uba Mukamabano ntuba wanditse ibi kuko we yavutse muri 1930 !

Comments are closed.