Radio ITAHUKA ya RNC yatangiye kuvugira ku mirongo ya SW

Amakuru atangazwa na Serge Ndayizeye ushinzwe Radio Itahuka mu ihuriro nyarwanda RNC kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2016 aravuga ko Radio Itahuka yatangiye kuvugira ku mirongo migufi (SW) mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika.

Radio ITAHUKA izajya yumvikana muri Radio zisanzwe buri munsi kuva saa 7 kugeza 8 za ninjoro isaha ya Kigali Rwanda. Iyo Radio izajya ivugira kuri Frequency 17870 kHz.

Ubwanditsi