RADJABU Hussein igikoresho gishya cya Leta y’u Rwanda!

    Bwana Hussein Radjabu wigeze kuba umuyobozi mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD akaza gutabwa muri yombi nyuma yo kutumvikana na perezida Nkurunziza ariko akaba aherutse gucika aho yari afungiye muri Gereza ya Mpimba, mu itangazo yashyize ahagaragara  aravuga ko  akurikiranira hafi ibiri kubera mu Burundi, ndetse ngo akaba atewe impungenge n’ubugizi bwa nabi bukomeje kwiyongera mu gihugu n’itegurwa rya jenoside yenda gukorerwa igice kimwe cy’abaturage.

    Iyo usomye neza iri tangazo ugakora isesengura nta gushidikanya ko umuntu ahita abona urimo gukoresha Bwana Hussein Radjabu kuri ubu.

    Iturufu zikunze gukoreshwa na Leta y’u Rwanda mu gushaka gutera imbabazi amahanga no gushaka gutesha agaciro abahanganye nayo nizo Bwana Hussein Radjabu nawe atangiye kwifashisha.

    Nk’uko tubimenyereye mu Rwanda nta mbwirwaruhame ya politiki irangira abayobozi b’u Rwanda batavuze Genocide ndetse badashatse no kuvanga FDLR mu bibazo byose n’ibidafite aho bihuriye nayo.

    Mu itangazo rya Bwana Hussein Radjabu aragira ati: “ubutegetsi bwa Nkurunziza burimo gutegura jenoside  binyuze mu nzego za perezidansi ya repubulika, inzego zishinzwe iperereza, ubuyobozi bw’intara, urubyiruko rumwe ndetse n’umutwe wa FDLR.”

    Uko bigaragara Bwana Hussein Radjabu ntiyifuza ko ibibazo biri mu gihugu cy’u Burundi bikemuka biciye mu biganiro cyangwa mu bwumvikane hagati y’abarundi ubwabo, ahubwo yahisemo kuba igikoresho cya Leta y’u Rwanda muri politiki yayo ya mpatse ibihugu mu karere.

    Dusubiye mu mateka twafata urugero rw’igihugu cya Congo aho abayobozi b’u Rwanda bakanguriye abanyekongo bamwe bo mu bwoko bw’abatutsi guhunga ngo babakoreshe berekana ko hari abatutsi barimo gutotezwa ndetse bagiye gukorerwa Genocide bagomba gutabarwa mu maguru mashya.

    Ibi biri mu byatumye igihugu cya Congo giterwa ndetse n’izo mpunzi z’abanyekongo zikoreshwa mu ntambara yo gusenya igihugu cyabo ku buryo kugeza n’uyu munsi imyaka igiye kuba 20 amahoro yarabaye ingume muri Congo.

    Abayobozi ba Congo bashyizweho icyo gihe duhereye kuri Perezida Kabila bari ibikoresho by’u Rwanda, ntawavuga ko Bwana Radjabu ayobewe inshyi General Kabarebe w’umunyarwanda wari wagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Congo yakubitaga Perezida Laurent Désiré Kabila.

    Ntawashidikanya ko nta murundi wifuza ko umugaba w’ingabo z’igihugu cye cyangwa undi muyobozi wo hejuru yaba umunyamahanga ubereyeho gusuzugura no gusahura abenegihugu.

    Wenda hari abarundi benshi batazi wenda imikorere ya FPR bibwira ko yabafasha kwikiza Perezida Nkurunziza bikarangirira aho, ariko bagombye kubaza abanyapolitiki b’abanyarwanda barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana hagati ya 1990 na 1994 bari mu gihugu imbere uko byabagendekeye.

    Ubu mu Burundi kwigaragambya, itagazamakuru ryigenga, amashyaka ya politiki birakorwa mu bwisanzure nk’uko byari bimeze mu Rwanda hagati ya 1991 na 1994, ese ubu abarundi baba bazi uko ubwo bwisanzure bumeze mu Rwanda?

    Ese abarundi bifuza ko Perezida Nkurunziza agenda akajyana n’ubwisanzure na Demokarasi byari mu Burundi, agasimburwa n’igitugu nk’ikiri mu Rwanda? Cyangwa byaba byiza ko abarundi barangiza ibibazo byabo ubwabo, maze Perezida Nkurunziza yanagenda akagenda igihugu cy’u Burundi kikagumana ubwisanzure na Demokarasi abarundi benshi baruhiye kandi banifuza.

    Ubu Leta y’u Rwanda irasa nk’ishishikariza abarundi guhungira mu Rwanda ngo izo mpunzi zigirwe urwitwazo mu guteza umutekano muke mu Burundi nk’uko byakozwe muri Congo mu myaka yashize.

    Abarundi bagombye gufungura amaso bakareba uwo bashaka gukorana nawe kuko nta rukundo nta n’imbabazi na mba abafitiye kuko FPR igamije inyungu zayo zirimo no kwihorera ku butegetsi bwa Perezida Nkurunziza butayihishiriye ku mirambo yo mu kiyaga Rweru ndetse bwanze kwitandukanya na Perezida Kikwete.

    Marc Matabaro

    21.04.2015