Raia Mutomboki yafashe umujyi wa Walikale

Amakuru ava mu burasirazuba bwa Congo aratumenyesha ko inyeshyamba za Mai-Mai Raia Mutomboki, zifatanije na M23 n’ingabo z’u Rwanda zafashe icyicaro cy’akarere ka Walikare muri Kivu y’amajyaruguru. Ubu ngo zikaba zerekeza inzira ya Kisangani. Icyo gitero cyagabwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nyakanga 2012 mu rukerera, gituma abaturage benshi batuye mu mujyi wa Walikare bahungira mu mashyamba abandi mu nzira igana Kisangani.

Umujyi wa Walikare uri mu mahuriro y’intara za Kivu y’amajyepfo, Kivu y’amajyaruguru na Maniema. Ako gace ka Walikare kari kiganjemo ingabo za FDLR ariko ubu zisa nk’aho zitahagaragara nyuma y’ibitero bikomeye by’ingabo zishyize hamwe za Mai Mai Raia Mutomboki, M23, n’ingabo z’u Rwanda. Hari amakuru anavuga ko Gen Mudacumura, umukuru w’ingabo za FDLR yaba yavuye mu birindiro bye kubera ibyo bitero.

Ingabo za Congo ngo zirimo gutegura igitero cyo kwisubiza umujyi wa Walikare ariko ngo ubu biravugwa ko abafashe umujyi wa Walikare nabo barimo kongera ingabo muri uwo mujyi aho bivugwa ko ubu hageze abarwanyi ba Raia Mutomboki bagera ku 100 baje bahasanga abari bahageze ku wa Kabiri igihe bateraga uwo mujyi. Ingabo za Congo zahungiye nko mu 4 km uvuye muri uwo mujyi ku muhanda Walikare-Kisangani. Ngo igitero cyo gusubirana uwo mujyi gishobora kugorana kuko ngo abasiviri benshi muri uwo mujyi.

Ubwanditsi