Raymond Nzamurambaho yasabye imbabazi FPR n'abanyamuryango bayo!

De : Nzamurambaho Raymond <[email protected]>
Envoyé le : Vendredi 22 avril 2016 21h15
Objet : gusaba imbabazi kubera amakosa nakoreye umuryango n’abanyamuryango

Mu minsi yashize hari abanyamuryango basomye cyangwa babwiwe inkuru idakwiriye kwandikwa n’umunyamuryango nanyujije ku ri page yange ya facebook. Nyuma yo gufata igihe nkibaza ubwange nkanagirwa inama n’inshuti n’abanyamuryango twabiganiriyeho

Nasanze kuvanga ibibazo byange bwite n’Umuryango ari ikosa rikomeye nakoreye Umuryango n’abanyamuryango nkaba mbisabiye imbabazi abanyamuryango n’Umuryango kuko barenganiye mu bibazo bwite bitagombaga kubagiraho ingaruka kandi biturutse ku munyamuryango Icyuho nahaye umwanzi nabonye uburemere bwacyo ariko munyemerere mbabwire ko rwose atari byo nari ngambiriye usibye nyine ko bitabujije interpretations zaganishaga aho umwanzi yifuzaga

Kuba naravanze umuryango n’abanyamuryango mu bibazo byange bwite ntari mbuze aho ngisha inama cyangwa ngeza ibyo bibazo ni ikosa rikomeye ritarimo ubushishozi nk’umunyamuryango, mubinyemereye nkaba mbisabiye imbabazi cyane cyane ko mwangiriye ikizere munyakira mu muryango mukananshinga n’inshingano zagaragazaga ikizere mwangiriye ku buryo mutibazaga ko nshobora kubatenguha kariya kageni

Nyuma yo kwigaya ubwange no kumva ko ntakwiriye kugirirwa ikizere ubundi, nkaba mbasabye niba ntawe byabangamira
mu banyamuryango nahemukiye niba mwanyemerera tukongera tugakomezanya Intambwe idasubira inyuma. kuko ntahandi nibona muri gahunda yo kubaka urwatubyaye no kururinda ikibi , cyazongera aho cyaba giturutse hose.

Murakoze

Nzamurambaho Raymond