RD Congo yanze amasomo ya Kagame

Yanditswe na Moussa HABIMANA

Kuri 30/12/2018 Abaturage ba RD Congo bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu n’abashingamateka cyangwa intumwa za rubanda nk’uko tubivuga mu Kinyarwanda.

Ubwo abantu bose bari bategereje ibizava muri ayo matora, byageze aho Perezida Kagame w’u Rwanda ari nawe uyoboye umuryango w’ubumwe bwa Afurika muri iki gihe yatumiye inama igitaraganya ngo bahagarike urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga rwe gutangaza ibyo rwari rumaze kubarura.

Ubwo Kagame n’izindi ntumwa ayoboye bagombaga kubanza kujya muri Congo maze bagatanga amabwiriza y’uko ibintu bigomba kugenda. Kagame yibwiragako  ibyo akora mu Rwanda yapfa no kubikora ahandi hose uko yishakiye.

Ku ikubitiro rero abo mu bihugu bigize umuryango SADEC bagize amakenga babanza kwiherera kuko baziko uriya mugabo w’i Kigali ntawamushira amakenga. Kandi koko agomba kuba hariicyo yari abakinze kuko yari inama itunguranye. Haje rero gufatwa umwanzuro wo  kubuza Abanyekongo uburenganzira bwabo n’Igihugu cya RDC bakakibuza ubusugire bwacyo mu gihe bibwiraga ko bashobora kugira imfabusa igikorwa bari bagezeho barabanje kwiyuha icyuya.

Nyamara abashishozi bo muri RD Congo bati: “twababonye ntimwatubonye”, nuko bahita biyemeza gutangaza ibyavuye mu matora kuburyo budasubirwaho.

                                                                                        

Ibyo rero byabereye Kagame ikimwaro gikabije kuko urwo ruzinduko yari yarugize ikintu gihambaye cyane ndetse yibwiragako yamubera n’impamvu yo kumugeza  kuri ”high table” mu gihugu yahoraga yifuza gufatana kungufu za gisirikare agatungura amahanga.

Amatwara ye n’igitugu cye kirimo uburyarya n’ubumenyi buke ni byo byatumye bahakanako atabagerera aho ndetse banga n’imyanzuro yose yagombaga kwitwaza.

Nonese wa mugani Kagame wahinduye itegekonshinga, agafunga kandi agatoteza ku buryo bwose abatavuga rumwe na we, ubu akaba ari muri manda ya gatatu yihaye ku ngufu niwe koko ukwiye gutanga amasomo!

Abanyekongo rero banze ikinyoma cye n’agasuzuguro  ngo keretse aramutse azanye na Diane, akazana n’impapuro z’amatora nawe 98% yihaye, akabanza akabarurwa bundi bushya. Ngo  Kagame ni umunyagitugu ushaka kwigira umwami , nta masomo yaduha ku matora no kuri demukarasi.None ngaho bangiye Kagame gukoza ikirenge mu irahira  rya Perezida Tshisekedi. 

Natwe Banyarwanda mureke Kagame tumwibutseko tutamutoye maze acishe make yumve ko twamurambiwe areke gukomeza kudusebereza igihugu. Gahunda rero ni ya yindi kuri sit-in le 29/01/2019 dukomeze intego twiyemeje yo guhemuza agatsiko.