RD Congo yasubije u Rwanda abasirikare barwo babiri bafatiwe ku butaka bwayo.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mata 2018 aravuga ko i Goma kuri uyu wa mbere habereye umuhango wo gusubiza u Rwanda abasirikare barwo bafatiwe ku butaka bwa Congo mu mpera z’icyumweru gishize.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo aba basirikare babiri bavuga ko bageze ku butaka bwa Congo bibeshye.

Aba basirikare bombi bakaba beretswe itangazamakuru i Goma mbere yo gushyikirizwa abayobozi b’u Rwanda.

Aba basirikare bafashwe beretswe itangazamakuru mu muhango wari iyobowe n’ushinzwe itangazamakuru muri Kivu y’amajyaruguru mu ngabo za Congo (FARDC)  Major Guillaume Ndjike

Abasirikare basubijwe i Rwanda n’ibyo bafatanywe byose birimo n’imbunda zabo. Amakuru twabonye aravuga ko uwari wafashwe umwe afite ipeti rya Lieutenant n’umusirikare muto wari umuherekeje.