RD Congo: Imyigaragambyo yo kurwanya Perezida Kabila irarimbanije

Yanditswe na Marc Matabaro

Byibura abantu 6 baguye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2018 mu rugendo rw’amahoro rwari rugamije gusaba Perezida Kabila kuva ku butegetsi nk’uko bitangazwa n’umuryango w’abubumbye.

Ababibonye bavuga ko abashinzwe umutekano bakoresheje amasasu mazima mu gutatanya abari muri urwo rugendo.

https://www.facebook.com/marcelin.cikwanine/videos/2034709036775698/

Urwo rugendo rwari ruteganijwe gukorwa mu mahoro rwateguwe n’imiryango y’abakristu Gaturika yamagana kugundira ubutegetsi kwa Perezida Kabila, urwo rugendo rwatangiye misa ihumuje muri za Kiliziya nyinshi zo mu mujyi wa Kinshasa.

Abashinzwe umutekano bakaba batatanyije abakoraga urugendo bakoresheje imyuka iryana mu maso n’amasasu mazima bitwaje ko urwo rugendo rutari rwemewe n’abayobozi b’umujyi wa Kinshasa. ONU iravuga ko abantu 6 bitabye Imana naho abandi 33 barakomereka.

https://www.facebook.com/marcelin.cikwanine/videos/2034708423442426/

Umukobwa w’imyaka 16 yatabye Imana ubwo ikimodoka kitamenwa n’amasasu cyarasaga mu muryango wa Kiliziya Saint-François-de-Salles muri Komini ya Kitambo.

Abantu bagera kuri 69 bakoraga urwo rugendo batawe muri yombi. I Kinshasa niho bivugwa ko haguye abantu ariko no mu gihugu cyose ahabaye urugendo nk’uru hakomeretse abantu abandi bagatabwa muri yombi nk’uko bikomeza gutangazwa na ONU.

Imijyi ya Congo minini nka Kisangani, Lubumbashi, Goma, Beni na Mbuji Mayi nayo yakorewemo urwo rugendo.

Papa Francis aho ari mu rugendo i Lima muri Pérou yasabaye abayobozi ba Congo kwirinda ibikorwa byose byahutaza abaturage bagashakisha ibisubizo ku nyungu za bose, avuga kandi ko amakuru mpuruza y’uko ibintu bitifashe neza arimo kumugeraho ava muri Congo.

Biravugwa kandi ko abapadiri 10 n’ababikira 2 batawe muri yombi.