RD Congo:Ingabo za RDF zateye inkambi y’impunzi ya Kirehe.

  ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU n° 017/ 2019/11/26

Mu ijoro ryo kuwa 25 -26 Ugushyingo 2019  ingabo za Republika iharanira Demokarasi  ya CONGO  (RDC) zifatanyije n’ingabo z’u RWANDA nazo zari  zambaye imyenda  ya gisilikari ya CONGO (FARDC), zateye impunzi z’abanyarwanda, zisenya inkambi zarimo mu karere ka KALEHE  ya KIVU yo mu majyepfo. MRCD–UBUMWE  iributsa ko yari yatabaje Umuryango Mpuzamahanga iwugezaho  ko yabonaga ibitero bitegurwa n’ingabo z’u RWANDA  (RDF) zambaye nk’iza CONGO, kubera ko guhera ku italiki ya 13 Ugushyingo 2019  zari zaratangiye kugota izo nkambi  z‘impunzi z’abanyarwanda.

MRCD-UBUMWE  iramagana  uko kwicecekera k’Umuryango Mpuzamahanga no kutagira icyo ukora ngo ibuze ubwo bwicanyi  bwongeye gukorerwa abacikacumu ba ‘’ jenoside’’ bakorewe n’izo ngabo z’u RWANDA  ziyobowe na General Paul KAGAME muri  1996-1998 nk’uko raporo y’impuguke za LONU  yitwa ‘’MAPPING Report  2010 ‘’yabyerekanye  ((https://www.ohchr.org/Documents/Countries/CD/DRC_MAPPING_REPORT_FINAL_FR.pdf).

Birababaje kubona ubwo bwicanyi bukorerwa impunzi z’abanyarwanda  kandi ingabo za LONU, MONUSCO ziri muri CONGO kuva muri 1999 , zigizwe  n’abasirikari  benshi bari hafi y’inkambi ,ntacyo zikora ngo zitabare izo mpunzi.

MRCD–UBUMWE   irasaba Umuryango Mpuzamahanga gukoresha ubushobozi bwawo bwose ufite ngo utabare byihutirwa izo mpuzi z’abanyarwanda  zizwi neza, zemewe na Leta ya CONGO n’Ishami rya LONU  rishinzwe impunzi ari ryo HCR nk’uko byibukijwe mu itangazo  n° 016/2019/11/14 (https://mrcdubumwe.org/itangazo-rigenewe-abanyamakuru-n016-2019-11-14/).

MRCD–UBUMWE irasaba kandi LONI kwamagana ubwo bwicanyi bwongeye kuburwa,, guhagarikisha ibyo bitero   vuba na vuba no gusubiza ingabo z’u Rwanda  mu gihugu cyazo zikava muri Congo  kugira ngo zibuzwe gukomeza ubwicanyi zigirira impunzi z’abanyarwanda.

Bikorewe i Buruseli ku wa 26 Ugushyingo 2019.

Abayobozi ba  MRCD–UBUMWE: 

Wilson IRATEGEKA, Président

Paul RUSESABAGINA, Vice-Président

Kassim BUTOYI, Vice-Président

Faustin TWAGIRAMUNGU, Vice-Président n’Umuvugizi