RDC: abasirikare bakuru batsinze M23 bakomeje gupfa nk’ubushwiriri!

    Amakuru ava mu gihugu cy’Afrika y’Epfo aravuga ko Gen Jean Lucien Bahuma Ambamba, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Kanama 2014.

    Gen Bahuma Ambamba yari umukuru w’akarere ka 8 ka gisirikare k’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru akaba yaragize uruhare rukomeye mu itsindwa ry’umutwe wa M23.

    Amakuru atugeraho avuga ko yaba yaraguye igihumure mu nama yaberaga i Kasese muri Uganda agahita ajyanwa kuvurirwa muri Afrika y’Epfo akaba ari naho yaguye.

    Biravugwa ko umutima we wahagaze akaba ari byo byamwishe, abenshi barahamya ko yaba yazize amarozi.

    Nabibutsa ko uyu mugabo ari uwa kabiri mu basirikare bakuru batsinze M23 umaze kwitaba Imana mu buryo butunguranye nyuma ya Colonel Mamadou Mustafa Ndala we wishwe igisasu cyarashwe imodoka ye mu buryo budasobanutse.

    Ubu benshi baribaza uri inyuma y’izi mpfu dore ko ababikurikiranira hafi bahamya ko umutwe wa M23 utagira ingufu zo kwihorera zingana gutya. Ese nta migambi ikomeye y’ibihugu byo mu karere cyangwa bikomeye kw’isi aba bagabo baba baraburijemo bakaba barimo babizira? Ese nta ruhare Perezida Kabila yaba abifitemo ko akomeje gushyirwa mu majwi?

    Hari abibaza ushobora gukurikiraho mu kwicwa  benshi bagashyira mu majwi Gen Francois Olenga umugaba w’ingabo za Congo zirwanira ku butaka nawe uri mu bagize uruhare runini mu gutsinda umutwe wa M23.

    Marc Matabaro

    The Rwandan

    Email: [email protected]