RDC: Félix Tshisekedi niwe byatangajwe ko yatsinze amatora

Félix Tshisekedi

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan muri iki gitondo cya kare cyo ku wa kane tariki ya 10 Mutarama 2018, aravuga ko Félix Tshisekedi w’imyaka 55 ari we watsinze amatora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko amajwi y’agateganyo yatangajwe na komisiyo y’amatora abivuga ngo Félix Tshisekedi ni we uza kw’isonga n’amajwi 7 051 013, ni ukuvuga 38,57%, akurikirwa na Martin Fayulu n’amajwi 6 366 732 ni ukuvuga 34,83%, na Emmanuel Ramazani Shadary ushyigikiwe na Perezida Joseph Kabila, wagize amajwi 4 357 359 voix, angana na 23,84%.

Icyaranze aya matora ni uko ku baturage barenga Miliyoni 40 bari biyandikishije gutora abari munsi ya kimwe cya 2 bagera kuri 18 329 318 ni ukuvuga 47,56% gusa nibo bashoboye gutora. Umuntu ajanishije akaba yavuga ko Félix Tshisekedi yatowe gusa n’abantu bagera kuri 17,5% y’abari biyandikishije gutora bose! ibi bikaba byatuma umuntu yibaza niba abaturage benshi ba Congo bazamwiyumvamo nk’umukuru w’igihugu wabo bose.

Aho bikomerera ni uko Kiliziya Gatorika muri Congo yo yavuze ko itemera intsinzi ya Félix Tshisekedi ahubwo ivuga ko uwatsinze ari Martin Fayulu.

Nk’uko tubikesha ibiro ntangazamakuru by’abongereza Reuters, umwe mu bagize Inama y’Abepiskopi muri Congo izwi kw’izina rya CENCO ikaba yari ifite indorerezi z’amatora mu gihugu cyose zirenga 40.000 yabwiye abadiplomate bahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ko habaye uburiganya mu gutangaza ibyavuye mu matora kuko ari Martin Fayulu wari watsinze amatora.

Amakuru akomeje kuvugwa cyane ni ajyanye n’imishyikirano yabaye hagati y’abashyigikiye Perezida ucyuye igihe Joseph Kabila n’uruhande rwa Félix Tshisekedi, ndetse n’amagambo Félix Tshisekedi yari amaze iminsi acisha ku mbuga nkoranyambaga asa nk’uhumuriza abo ku ruhande rwa Perezida Kabila ko nta kwihorera cyangwa ibibi bindi bizabakorerwa nibava ku butegetsi.

Aya makuru akaba yatuma benshi bakeka ko Perezida Kabila yahisemo gufasha Félix Tshisekedi akaba ari we ufata ubutegetsi aho kugira ngo bugwe mu maboko y’uruhande rwa Fayulu-Bemba-Katumbi dore ko iyo yibeshya agashaka ko ari Emmanuel Ramazani Shadary utegeka byashoboraga guteza ibibazo bikomeye.

Ikigaragara n’uko niba ibivugwa ari byo hakaba hari akaboko ka Perezida Kabila mu itorwa rya Félix Tshisekedi, ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bushobora kuzaba bujegajega bukazahura n’imbogamizi nyinshi z’ababurwanya ndetse n’impinduka zizaba nkeya kubera ko azaba yirinda gukora ibihushanye n’ibyo yasezeranye na Perezida Kabila.

Kuba kandi Félix Tshisekedi avugwaho kuba yarakoresheje impamyabumenyi y’impimbano, Félix Tshisekedi ubushobozi bwe bukaba bukemangwa na benshi bumva ko ingufu za politiki azikura gusa ku izina rya Se, Nyakwigendera Etienne Tshisekedi, kuba intsinzi ye ikemangwa na Kiliziya Gatorika ifite ingufu nyinshi muri Congo ndetse n’ikibazo cy’abaturage bo mu duce tumwe twa Congo bivugwa ko bazatora mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka kandi bikaba bivugwa ko biganjemo abashyigikiye Martin Fayulu urushwa amajwi make na Félix Tshisekedi, ibi byose bishobora gutuma iminsi iri imbere izarangwa n’udushya twinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku buryo Félix Tshisekedi bishobora kumugora mu miyoborere ye.