RDC : Francophonie na Urabeho ikuzimu

Mu gihe Francois Hollande perezida w’igihugu cy’Ubufaransa yasaga nunenga demokarasi, ukutishyira ukizana no kutubahiriza uburenganzira bwa kiremwa muntu biri mu gihugu cya Congo no mu gihe abenshi bari bahugiye ku nama ya francophonie ; tariki 13 Ukwakira Marc Antoine Vumulia, umwe mu bantu 30 bahamwe n’icyaha cyo kwivugana Perezida Laurent Desire Kabila yerekanye film kuri televiziyo yitwa ARTE saa 16h35’ GMT. Uyu nyakwigendera Laurent Desire Kabila akaba yarishwe arashywe tariki 16 Mutarama 2001.

Uyu mugabo wahoze akora mu nzego z’iperereza ry’igihugu cya Congo ikiyoborwa na Laurent Desire Kabila, yakatiwe igihano cyo gupfa akaba yari amaze imyaka icumi afungiye i Kinshasa mu murwa mukuru w’igihugu cya Congo muri gereza yitwa Makala. Iyi film documentaire isobanura ubuzima yabayemo muri iyo gereza ya Makala kugeza ayitorotsemo akagera muri Congo Brazzaville, akaba yarabashije kuyikora yifashishije ibyuma bifata amashusho mw’ibanga bita mu gifaransa camera cashee.

Iyi film documentaire y’iminota 26 yise Adieu l’Enfer (Urabeho ikuzimu tugenekereje mu kinyarwanda) igaragaza uburyo gereza ya Makala itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Igaragaza uburyo yihinduye umugore ku munsi wabo wo gusurwa akabasha gusohokera kumuryango munini wa gereza yihinduye umwe mubasuye, ntihagira n’umwe umucyeka, nyuma akaza kwambuka yigira muri Congo y’abaturanyi. Ubu akaba yarahawe ubuhungiro mu gihugu cya Suède.

Yerekana amashusho agaragaza uburyo yabagaho umunsi kuwundi imbere y’inkuta z’icyatsi kibisi akagaragaza ibikorwa yita bya mafia bikorerwa muri iyo gereza n’imfungwa zihagarariye izindi, iyicwa rubozo, kugaburirwa ibiryo byaboze, ibiyorero by’imyanda babagamo n’uburyo aribyo birariragamo.

Asoza yemeza ko gereza zo muri Congo ziyoboreshejwe ruswa n’ubugizi bwa nabi nk’uko igihugu cyose kiyobowe. Anemeranwa neza na Francois Hollande ko ntabwisanzure n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu birangwa muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.

Namwe muremeranywa na Marc Antoine VUMULIA ko kuva muri Congo ari ukuva i kuzimu ?
Muzashobora kuyikura nyuma y’icyumweru kuri videos.arte.tv

KANUMA Christophe
E-mail : [email protected]