RDC/AFERWAR – DUTERIMBERE : BA “BANDEBEREHO” BANZE GUCIKA INTEGE KU RUGAMBA RW’UBUZIMA.

Muraho murakomeye nshuti basomyi b’urubuga rwacu!

Turizera ko intangiriro z’umwaka wa 2018 zikomeje kubabera nziza.
Hano mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, natwe turakomeye dukomeje kwihanganira ubuzima butoroshye tubamo, kandi Imana iraturinze n’ubwo bwose abifuza ko twarimbuka tugashiraho nabo batahwemye gukomeza kuduhiga.

Iyaturinze n’ubu ikiturinze niyo yonyine ibasobanya indimi nka bamwe bubakaga umunara w’i Baberi, bityo imigambi mibisha yabo igakomwa munkokora , n’uko abaciriwe akobo bagacirirwa akanzu bose babireba aka yamvugo y’ abubu.

Nk’uko musanzwe mubizi rero , impunzi zo mu mashyamba ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo iyo zibonye agahenge ntizijya zigapfusha ubusa.

Abategarugori n’Abari bibumbiye muri AFERWAR – DUTERIMBERE bo bakora iby’akarusho :

• Dore nk’ubu bamaze iminsi mu isarura ry’ibishyimbo by’ishyirahamwe ryabo. N’ubwo bwo bwose isoko ritameze neza (umwero cg se umusaruro wari wagerageje kuba mwiza ariko ibiciro ku masoko ntibimeze neza kubera intambara za hato na hato). Ntawabura kwishimira ko Imana yakoze igitangaza noneho intambara ntibibateshe ngo bigende bipfire mu murima.
Bityo ishyirahamwe ntirizabura uko rigenza ingorwa ziruta izindi babana nazo, niyo byaba kuvuza batanu muri zo.

• Ibihe by’imvura nabyo rero ngibi biraje, kandi iteka bizahaza impunzi kubera kubura Amahema , icyo kwifubika, kwandura indwara zishingiye kumwanda Murabizi namwe ko mugihe cy’imvura umwanda wiyongera ), ukongeraho na Malaria yabaye akarande muri aya mashyamba n’ibindi…
Kubera izompamvu ishyirahamwe AFERWAR – DUTERIMBERE ubu yatangiye amahugurwa mu impunzi aho yagabye amashami hose kugirango ikangurire abantu cyane cyane Abari n’Abategarugori ibijyanye n’isuku n’agaciro k’amazi meza yo Soko y’ubuzima.
Ba MBUMBURUGO na Ba NYAMPINGA iyo bafite isuku bakayigirira n’abana bato n’ibikoresho byo murugo abasigaye bo mumuryango baribwiriza.

• Uretse n’ayo mahugurwa, ubu AFERWAR DUTERIMBERE yanafashe iyambere mugusukura no gutunganya neza amariba (amasoko y’amazi cg se amavomero).
Mugihe cy’imvura amavomero menshi akunda kwangirika agatwarwa n’isuri abantu bakavoma ibirohwa kuko baba batarabyiteguye kare ngo bayakorere neza. Ibyo baba badashoboye nko kuyubakira neza, basaza babo baba babari hafi bakabafasha.

• Kubera ko n’ubundi ntawe uryama ashonje, iyo imvura yaganutse (igihe cy’imvura cyageze) abantu baba batanguranwa no kwongera guhinga. Murabyumva namwe ko ubu abagize ishyirahamwe bari gukoresha imbaraga nyinshi cyane kuko uretse n’ayo mahugurwa bari gukorera izindi mpunzi n’ibyo bikorwa byokwita ku isuku y’ayo mavomero, bagomba kwitegura gusubira guhinga wa murima w’ishyirahamwe bakabikomatanya no guhingira ingo zabo, batibagiwe kuvugurura twa turima tw’igikoni kuko ari intego ko buri munyamuryango wese agomba kukagira murwego rwo gushimangira intego bihaye yo guhora iteka bitwa ba << BANDEBEREHO >>

Nshuti bavandimwe namwe bakunzi b’urubuga rwacu , nguko uko muri iki gihe buri munyamuryango nyuma y’ibikorwa byo kwita ku urugo rwe, abagize ishyirahamwe AFERWAR – DUTERIMBERE bashishikajwe n’ibikorwa rusange by’ishyirahamwe ku inyungu z’impunzi zose babana nazo.

Ubwo kandi niko baba banakomeza gukangurira basaza babo gukomeza kubafasha mu muganda wo gutunganya amashuri y’abana, kugirango barebe ko bagabanya muburyo bwose bushoboka , GUTAKAZA AMASOMO KW’ABANA bitewe no kwigira ahadasakaye. Mugihe amahema ataraboneka hakaba hifashishijwe ubundi buryo bwo gusakara hakoreshejwe ibyatsi (ikinyabahunde n’ibirere), kuko akimuhana kaza imvura ihise.

Bakunzi b’urubuga rwacu munyemerere mbe mpiniye aha tuzongera ubutaha.
Turashimira byimazeyo ubwitange bw’aba ba << BANDEBEREHO >> bo muri AFERWAR – DUTERIMBERE tubasaba ngo bakomeze umurego ntibacibwe intege n’ubuzima babayeho ,bakomeze wa muco wo gukora byose basenga, biragiza lmana biringiye ko umunsi umwe izabahindurira Amateka.

Abagatorika muri mwe ubu muri mugisibo Muzagire IGISIBO cyiza.
Umugisha w’lmana umanukire ku ishyirahamwe ryanyu no ku impunzi zose muri rusange.

Murakoze murakarama.

UWASIZE Marie Jeanne.

Duterimbere – Media.