RDF iravuga ko imaze kwica 3 mu bateye ku Kitabi

Lt Col Munyengango Innocent, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nk’uko bitangazwa n’itangazo rya Ministeri y’ingabo mu Rwanda, ngo nyuma y’igitero cyo ku Kitabi ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, ingabo za RDF zakurikiranye abateye zicamo 3 abandı bahungira i Burundi, ngo ingabo za RDF zatabaye kandi abasivire bari baburiwe irengero muri icyo gitero.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, lieutenant colonel Innocent Munyengango yagize ati:“Ingabo zacu yakurikiye abo bagizi ba nabi zicamo 3 abandi bahungira i Burundi. Twatabaye kandi abasivili abo bagizi ba nabi bari bagerageje gushimuta, bamwe muri bo bahawe ubufasha mbere yo koherezwa iwabo. Twashoboye kugaruza ibintu byinshi byari byibwe abatewe ariko byinshi muri byo byari byangiritse. Abasivili 8 bakomeretse mu gitero cyo ku wa gatandatu babonye ubufasha abandi 2 bitaba Imana bazize ibikomere bari bafite.”

Mu gusoza iryo tangazo RDF ivuga ko umuhanda Rusizi-Nyamagabe ari nyabagendwa.

Ababikurikitanira hafi ariko bakomeje kwibaza ukuntu mu minsi 2 gusa abateye baba bavuye ku Kitabi bakagera ku mupaka w’u Burundi baciye muri Nyungwe mu ishyamba ry’inzitane ahantu hareshya gutyo banitwaje abasivile! Nabibutsa ko umupaka wa hafi w’u Burundi uvuye ku Kitabi uri nko mu birometero bitari munsi ya 50.