REFERENDUM MULI SCOTLAND NI IRIHE SOMO TWAKURAMO

Prosper Bamara

Ibyavuye muli kamarampaka byagaragaje ko abaturage ba Scotland bahisemo kuguma mu muryangowunzeubumwe n’Ubwongereza.

Tutagiye mu buryo amatora yagenze muli details zose kuko tutanazifite uko zili, tukareba imyitwarire y’abaturage mbere na nyuma ya kamarampaka, turasanga nta muturage watemye undi kubera ko icyoyifuzaga alicyocyaganje mu matora, nta n’uwahunzekukoKmarampaka itahisemo igitekerezo cye.

Abantu bakomeje kugenderana no kujya impaka uko byari bisanzwe. Birumvikana ko hali abizihiwe cyane n’abatanyuzwe, aliko ntibyigeze byica umutumirano mulikiliya gihugu.

Aha abanyarwanda twakuramo ilihe somo?

Isomo rikomeye abanyarwanda (abategetsi, abaturage, abatavuga rumwe n’ubutegetsi, n’inshuti z’igihugu n’iz’abanyagihugu) twakuramo, ni uko kutavuga rumwe ku ngingo iyi n’iyi cyangwa ku cyerekezo twifuza ko ibintu byahabwa mu miyoborere y’igihugu cyangwa se y’Ishyaka/Ihuriro twibonamo, bitagombye kutwicira umutumirano, ngo bisibye ubukwe, bitatanye ab’umuryango umwe, n’ibindi bisa n’ibi.

N’iyo nyuma y’impaka ibyo twashakaga ataba alibyo bitambuka, twagombye kwiga kudaca ibintu ku bw’iyo mpamvu. Naho ubundi miliyoni 12 z’abantu (bamwe bali mu gihugu abandi bali hanze yacyo) buli wese ashatse ko ibye aribyo bitambuka byanze bikunze nta hantu twazahuriza.

Twagombye kwitoza no kwemera kugenza nk’aba batirage ba Ecosse n’Ubwongereza, kuko ibyavuye mu matora ntibyataye ibihumbi amagana mu buhunzi cyangwa ngo bitatanye abavukuanye n’abasangiye ubuzima cyangwa se abasangiye igihugu. Kutavuga rumwe ntibyabujije bose gukomeza gahunda mu buryo Kmarampaka biyemeje yabigennye.

Ng’aya amwe mu masomo dukeneye kwinjiza muli twe akaducengera.

Tubane neza.

P. Bamara