Reka ngire icyo mbwira ba Bwana Abdul Karim na Major Rutayomba bo mu ishyaka rya RNC.

Mu kiganiro cyatambutse kuri radio itahuka ejo tariki ya 7 Kanama 2020 cyiswe ngo “Président Evariste Ndayishimiye yavuze ko igihugu cy’u Burundi kidashobora ….”, hari ibyavuzwemo nagirango ngire icyo mvugaho.

Muri icyo kiganiro, umunyamakuru Serge Ndayizeye (usanzwe akora ibiganiro byiza cyane) hamwe n’abatumirwa be muri rusange, baganiraga bavuga ku magambo meza cyane Président w’u Burundi Nyiricyubahiro Général Evariste Ndayishimiye yavuze, asubiza ijambo mugenzi we wú Rwanda Paul Kagame aherutse kuvuga, ubwo yavugaga ko ngo we n’abo bakorana biteguye kwongera kubana neza n’u Burundi, wumva ko harimo uburyarya, maze Nyiricyubahiro Président w’u Burundi we akaba yamumenyesheje ko badacyeneye kubana n’indyadya, kandi koko birumvikana neza rwose!

Mu batumirwa umunyamakuru Serge Ndayizeye yari yatumiye muri icyo kiganiro, harimo abagabo 2 b’abanyarwanda, aribo ba bwana Abdul Kharim na Major Theogene Rutayomba bo mu ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress), bakunze kuvuga ko batakiri mu ishyaka rya FPR Kagame, kandi wumva ko bakirifitiye agatima!

Urugero ntanga ahangaha, ni ibyo aba bagabo bombi bavuze muri icyo kiganiro aho bavugaga ko ngo abahutu b’i Burundi batandukanye n’abahutu bo mu Rwanda, ngo kubera ko ubwo Président Habyarimana yicwaga na Kagame mu ihanurwa ry’indege ye ryabaye tariki ya 6 04 1994, ngo abahutu bo mu Rwanda ngo bahise bishora mu bwicanyi bwa genocide yakorewe abatutsi muri uwo mwaka; maze ngo ariko abahutu bí Burundi bo, ngo ntibishoye mu bwicanyi bwo kwica abatutsi b’i Burundi ubwo ngo Général Adolphe Nshimirimana yari amaze kwicwa na Kagame (nk’uko babimenyesheje). Aha, ngo ari umutego bari batezwe na Kagame wo kwishora muri genocide yari gukorerwa abatutsi b’i Burundi, ngo nk’uko Kagame yayishoye mu bahutu b’abanyarwanda! Ngo kubera iyo mpamvu, kuri abo bagabo bombi ngo abahutu b’i Burundi batandukanye n’abahutu bo mu Rwanda, ngo kubera iyo mpamvu.

Maze rero ba Bwana Abdul Kharim na Major Rutayomba, nagirango mbamenyeshe ko ukurikije imivugire yanyu kuri iki kibazo, wumva ko mwacyereye gusebya abahutu b’abanyarwanda (demonization and dhumanisation), nk’uko Kagame na FPR badahwema kubasebya, ariko mwirengagije ukuri. Iyi mvugo yanyu, ndagirango mbamenyeshe ko idakwiye kuko yuzuyemo amarangamutima menshi, ashingiye ku kuba mudakunda abahutu muri rusange; urtse ko no kuba mutabakunda ari uburenganzira bwanyu. Gusa ibi bikaba bitagombye kuba ari cyo mugaragaza mu bitekerezo byanyu jye numva ko byuzuyemo ibinyoma kuri iyi ngingo, bityo nkaba numva mufite ibindi mugagmije “politically”, bigomba kuba bidatandukanye n’ibyo ishyaka rya FPR muvuga ko mutakibamo riba rigamije iyo musebya abahutu ikivunga.

Maze rero, niba koko mwariyemeje kuba abanyapolitiki bagamije kuvana igihugu cyacu mu kangaratete cyashyizwemo na Kagame na FPR, ndabona byaba byiza mugiye muvugisha ukuri, mukareka kubeshya. Kuko biramutse ari ibyo, n’ubutegetsi muvuga ko ngo mwashyiraho mu Rwanda mukuyeho Kagame na FPR, ntaho bwaba butandukaniye n’ubwayo! Ibi bikaba byaba bibabaje cyane!

Dore ukuri mwirengaje mu kiganiro cyanyu mubizi neza kandi mubishaka:

Abahutu b’i Burundi ntibishoye mu bwicanyi bw’abatutsi, ubwo Général Adolphe yari amaze kwicwa, ngo nk’abahutu bo mu Rwanda bahise bishora mu bwicanyi, ubwo Nyakwigendera Président Juvénal Habyarimana yari amaze kwicwa mu Rwanda kubera impamvu zikurikira:

Ku ruhande rw’u Burundi:

  1. Abahutu b’abarundi, ntabwo bari kwishora mu kwica abatutsi b’i Burundi, kubera ko u Burundi butari bwacitse umutwe muri icyo gihe Général Adolphe yicwaga, nk’uko u Rwanda rwari rwacitse umutwe nyuma y’uko President Habyarimana yishwe. U Burundi, bwari bufite Président, ari we Nyakwigendera Pierre Nkurunziza, utarashoboraga kwemera ko abahutu b’i Burundi bakoreshwa n’agahinda Kagame yari yabateye, kugirango bice abatutsi baho. Mu yandi magambo, ubutegetsi bwa President Nkurunziza bwari bugihari.
  2. Abahutu b’i Burundi bigiye ku byago by’abahutu b’abanyarwanda. Bamaze kubona ukuntu abahutu bo mu Rwanda byabagendekeye nyuma y’aho Kagame abashoreye mu bwicanyi bwa genocide yo kwica abatutsi mu Rwanda, abahutu b’abarundi bo bize ko bagomba kwitonda, birinda nyine kugwa mu mutego w’uwo mwanzi, ari we Kagame uhora atera ama géncocides hirya no hino, azirisha nk’uko yarishije iyakorewe abatutsi mu Rwanda na ba mpatse ibihugu, yigizayo abahutu. (Kagame yakoresheje genocide mu Rwanda birakunda, Kagame akora genocide muri DR Congo birakunda, ariko i Burundi arayikoresha iramunanira).
  3. Iyo Kagame aza gushobora kwica President Nkurunziza (n’ubwo atari byo abantu bazima twese twifuza), abahutu b’abarundi byari kubagora, ku buryo kurenga umutego w’umwanzi (Kagame) byari kubarushya. Byarashobokaga cyane ko nabo bagwa mu mutego wo gukora genocide, nk’uko byagendekeye abanyarwanda. Iyo rero bigenda kuriya abarundi bagashobora kurenga uwo mutego bityo ntibishore mu bwicanyi, bakabirenga, nibwo ibyo Abdul Kharim na Major Rutayomba bavuze byaba bifite ishingiro. Naho ubundi, bo bahisemo kubivuga kuriya gusa, atari uko babiyobewe. Ahubwo, ni impamvu n’inyungu za politiki zibibatera! 

Ku ruhande rw’u Rwanda:

  1. Abahutu b’abanyarwanda, ntabwo bahise bihutira gukora genocide, ubwo Kagame yabicishaga FPR ku bwinshi bagitangira intambara muri 1990 (muri Punguza program) ya FPR, n’ubwo ari cyo Kagame yari agamije kugirango afate ubutegetsi nk’uko byagenze. Ibi bakaba barabitewe n’uko bari bagifite President Habyarimana wari ugikomakoma ngo nyamuneka abanyarwanda ntibagwe mu mutego w’umwanzi. Ibi se, ni uko mutabizi?
  2. Abahutu b’abanyarwanda, ntabwo bahise bishora mu gukora genocide, ubwo Kagame na FPR bicishaga abakuru b’amashyaka aribo ba Nyakwigendera Félicien Gatabazi wa PSD na Nyakwigendera Martin Bucyana wa CDR, kuko Kagame ari cyo yari agamije ngo afate ubutegetsi, abonye icyo arega abahutu. Ibi se, ntimubizi?
  3. Abahutu b’abanyarwanda, ntabwo bahise bishora mu gukora genocide, ubwo Kagame yari amaze gutanga itegeko ryo guhanura indege ya President Habyarimana. Barinze gutegereza ko Kagame na FPR babohereza aba “technicians” ba FPR bo kubashishikariza kwica abatutsi, kugirango Kagame abone uko abagusha muri wa mutego Président Habyarimana yajyaga ababuza kugwamo, ubwo yari akiri ho. Ibi se byo ntimubizi?
  4. Abahutu b’abanyarwanda se, nibo babujije ONU/UN gutabara? Cyangwa ahubwo ababujije ONU/UN gutabara ni Kagame na bamwe mu bantu ba FPR?! Nongere mbabaze nti:”ese ibi byo ntabwo mubizi?” Ni uko se bitabaye? Byaba se ari uko mutabimenye? Kuki mutabivuga?!

Nk’uko mubyibonera, abahutu bo mu Rwanda barageragejwe cyane, banakorwa mu jisho birenze kamere! Zirya ngingo 4 nibura zirabibereka neza. Murabona ko abahutu b’ábanyarwanda bari baragerageje kwitonda bagifite Président Habyarimana wakomakomaga, ndetse akaba atarashoboraga kwemera ko genocide iba nk’uko byagaragaye. Noneho uwabonaga iyo genocide itaba uko yabyifuzaga ari we Kagame, (kuko yari yo ntego ye kugirango afate ubutegetsi), akabanza kuvana mu nzira uwatumaga itaba (President Habyarimana) amwica kugirango iyo genocide ikunde ibe! Murabona ko i Burundi ho, ingingo 1 gusa ibereka neza icyatumye abahutu b’i Burundi batishora mu bwicanyi: bari bagifite president wabo, utarashoboraga kwemera ko bakora genocide y’abatutsi, mu gihe mu Rwanda ho imbaraga mbi za Kagame ari zo zabaye nyinshi, zikanesha iza president Habyarimana zinaca umutwe w’u Rwanda ubwo yicwaga, bikaba ari byo byatumye genocide iba. Mu yandi magambo, Imana abarundi bagize yo kuba bari bagifite president, abanyarwanda ntabwo bayigize. Ibi kandi ntabwo ari uko mutabizi nk’abanyapolitiki, ahubwo ni uko mubyirengagiza. Kuva mubizi mukabyirengagiza, ndabona umwanya wanyu utagombye kuba abanyapolitiki, kuko abanyapolitiki ba nyabo baharanira ineza y’abenegihugu bose ntawe bavanyemo. Ariko mwe mukaba mwaharaniye gusebya abahutu mwirengagiza ibyabaye muzi, kandi nabo ari abanyarwanda nkamwe.

Mujye mwibuka kandi ko uruhande rw’ábahutu mu Rwanda rwamaze kwezwa icyaha cya “planning” ya genocide na ICTR (International Criminal Tribunal for Rwanda), ubwo rwaburaga iyo “plan” ku ruhande rwabo. Mwibuke kandi ko kuba iyo “plan” itarabonetse ku ruhande rw’abahutu nk’uko byifujwe n’ubutegetsi bwa Kagame namwe mwabayemo, bitavuga ko iyo genocide itateguwe. ONU/UN yamaze kuyemeza. Mwibuke kandi ko uruhande ICTR yabonyeho ibimenyetso byinshi by’itegurwa ry’iriya genocide arirwo rwa Kagame na FPR y’abatutsi, Kagame atigeze yemera ko iperereza ryatangiwe n’abacamanza ba ICTR rirangizwa, kubera ibyo bishinja! (Akamasa kazaca inka kazivukamo koko)!

Ikigaragara, ni uko mu bwenge bwanyu n’ubushobozi bwanyu nk’abanyapolitiki, biriya ntabwo mubiyobewe. Ahubwo, ikigaragara, ni uko mudakunda abahutu, kandi byo nta wabibahora. Amateka yacu yagize uruhare rutari ruto, mu gituma abantu benshi bangana bakurikije amoko y’abanyarwanda, n’ubwo atari ikintu cyo gushyigikirwa. Ni uburenganzira bwanyu kwanga abahutu, ariko nta burenganzira mufite bwo kubasebya ikivunga (demonization and dehumanisation), nk’uko ingoma ya Kagame ubona ko ari cyo cyayizinduye. Niba koko muri abanyapolitiki baharanira ukuri kugirango u Rwanda rwacu twese rushyire rugire amahoro, mugomba kwivanamo ayo maranga mutima kuko atubaka na mba.

Ikindi nababwira, ni uko mu nyandiko yanjye mperutse kunyuza ku kinyamakuru “the Rwandan”, narabisobanuye ukuntu Kagame yakoze uko ashoboye mu bugome bwinshi kandi butandukanye, ashora abahutu b’abanyarwanda muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994. Iyo nyandiko nayise ngo:”Président Kagame ntakabeshye ko ataharaniye kuba president, kandi nta kindi yakoze nka byo”! Muzanasome kandi inyandiko yanjye yindi nanditse mu myaka ishize nise ngo:”Ntabwo genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994 yateguwe n’abahutu”. Muzarushaho gusobanukirwa neza n’ibyo nzi neza ko muzi, ariko mukaba mwarabyirengagije.

Mujye mugerageza kuba abanyakuri muri “analyses” zanyu, ntimukabeshye, mubogama cyane, mugamije gusa gusebya ubwoko bw’abahutu b’abanyarwanda ikivunga! Iyo unarebye usanga ari uko mutabiyumvamo n’ubundi, ukuriukije imigabo n’imigambi y’ishyaka muvuga ko mutakirimo ari ryo FPR, kuko mu biganiro byanyu n’úbundi wumva mugifite imitekerereze yaryo, n’ubwo bwose mukunze kuvuga ko mwitandukanyije na ryo. 

Niba rero muharanira ubumwe ndetse n’ubwiyunge nyabwo bw’abanyarwanda (abatwa, abahutu n’abatutsi) nk’uko mukunda kubivuga, mwagombye kurenga inzangano zishingiye ku moko, maze mukareka kwanga abahutu ikivunga kuko icyaha ari gatozi. Kuba hari abahutu bishe abatutsi ntibivuga ko abahutu bose bishe abatutsi. Aha ni kimwe n’uko nta wavuga ko FPR y’abatutsi yishe abahutu bitavuga ko abatutsi bose bishe abahutu. Nizere ko munyumvise neza.

Ni inama nabunguraga.

“Uwo ntazi se, nzi nyina”.

Niyomugaba Jean de la Paix

Kigali – Rwanda.

1 COMMENT

Comments are closed.