REKA NSUBIZE NOBLE MARARA

Thomas Sankara Habyarimana

Mu kinyarwanda baravuga ngo “ubwenge ni ubushimwa”, ijambo ry’Imana rikatubwira ko “kuva mu byaha ariko kujijuka.” Gufata abasirikali baturutse impande zose, badafite aho bahuriye, bamwe bari na ba kadogo, bose bati tujye i Burayi sha! Umuntu agera yo ate? Bati uvuga indege, n’ubundi bujajwa bwose ahasigaye bakagutwara. Sakabaka isanga rusake ihagaze ku kaguru kamwe akandi yagakunje mw’ibaba, irayibaza iti sha wowe ko wikoreye inyama wahahiye he? Rusake iti “Si akaguru baguca se uruboho ugahambira!”

Noble Marara, ntacyo nakoze pe! Sinigeze njya kubeshya, nta gitabo nanditse, sinahatswe i bwega ngo nzababeshyere, nta n’akavera nakoze rwose ariko iwanjye ndabufite iyo bwabaye bwinshi mbuha abacuruzi ku muhanda. Nawe se aho uba ubuvera urabukeneye?
Rero icyagaragariraga buri mwana wese wivomeyeho, nuko mwari mugiye gukora agatogo k’ubuhamya ku ndege kandi mwaragakoze. N’ubwiyemezi bwa bamwe muri mwe, twarababonaga ko hari abazajya kubeshya ko hari ibyo bazi kurusha abandi, nguko uko ibyari ugushinja byashinjuraga. Umuntu akanibaza niba muri urwo ruvunge rw’abahamya bibyo batahagazeho hatarimo abari bagiye kubizambya…. Genda Kinani wipfire, ngo “iguye ntayitayigera ihembe!”

Ruzibiza yabaruse mwese igihe atungurana akabigarama. Sinibuka n’undi wavuze ngo baramubeshyeye ntiyavuze Rose Kabuye! Mwaradusekeje ntimwabuze byose, none ho umukuru wa DMI aje turagagara! Ati ntabyo namenye nabimenye byarangiye mbyibwiriwe na Kagame! Buriya abacamanza bakurikiraga ibyo bintu byanyu babibonye gute bo?ESe niba umukuru wa DMI avuga ko ryari ibanga rikomeye mwebwe mwarimenye mute? Twibaze iyo nanjye nza guhurura uko byari kugenda!

Jye nari kuza nkavuga ibyo nzi nahagazeho nti: “Ubwo narimpagaze i Kalenda hejuru ku musozi hariya mu Miyove mfite icyombo, numvise afande runaka (simuvuga izina, nta naho ashinjwa kuri list n’imwe. Ubwo iyo muvuga wenda nawe yari kongerwaho) ahamagara Kagame, aramubwira ati; Ikinani kiraje muri CND ngiye kugikubita i kombola. Kagame aramusubiza ati “acha mjinga tutamushika mzima (Reka uwo muswa tuzamufata mpiri.”

None ubu koko iyo ntanga ubu buhamya nahagazeho nari kuba muruhande rushinja cg rushinjura? Kandi hagati aho Kagame ntiyigeze ahakana iyo ndege, ariko jye nari kuvuga ibyo niyumviye, ko Kagame atigeze ashaka kwica Kinani. Nari kuvuga nti ahubwo wasanga ari abandi ba afande babikoze Kagame atabishaka, kuko umunsi indege imanuka, batubwiye kwitegura urugendo rwo kujya kurwana hakiri mu gitondo imanuka nimugoroba, tujya kurwana tutazi ko amasezerano yamahoro yanasinywe. Urumva ko Kagame nari kumugira umwere, bamwe muri mwe bavuga ko ariwe gica.

Nimutekereze ubwo buhamya bwacu twese, mugereke ho ukuntu twari kurasa indege nta n’umusirikali wo kwa Habyarimana ubidufashijemo cg se n’umuzungu. Ahaaaa!!!! None ko na Yezu yishwe agambaniwe n’intumwa ye na bene wabo, akabambwa n’abanyamahanga, Perezida Habyarimana we ni gute umuntu atatekereza ko ari nk’uko byamugendekeye? Bibaye se ari uko murumva abagambanyi ari abicecekeye babonye ari urubanza rw’insobe haba harimo no gushinyagura, cg ari abagiye kubeshya batanga ubuhamya bw’ibinyoma, basomagura Kinani nkuko Yuda yasomye Yezu?

Ubwo se abizereye muri ubwo buhamya bo bumva bameze bate? Ahaaaaaa
Iby’iriya ndege ni akagambane gusa, ikindi kandi muri uko gukiranuka kw’abashaka ubutabera, umuntu yakwibaza niba (tuvuze ku bayobozi gusa) Kayibanda n’abaminisitiri be batarabonye ubutabera, iby’aba camarades birangiye.

Uwavuga amanyanga ari muri dossier y’indege ntiyayarangiza, mushatse mwajya mubiseka kandi mukihana akavuyo n’imihindo ya hato na hato. Noble Marara we yavuze ko atari ubujiji ahubwo ari “environment (ntihagire uwumva ibidukikije)” n’uburere bucye. Ubwo abakigira ababyeyi murebe uko mwabegera, abatakibagira ubwo ni ukuzakurikiza ya ngingo ya 15 ya Mobutu mukurera abana bacu. Amashuli yo sinzi niba umuntu yayabara mu burere yavugaga kuko muri iki kibazo cy’indege bimeze nkaho Abanyarwanda bamwe bayirengagije, bagakora, bagatekereza nk’abatasomye.

Ako kari agaciyemo nyuma yo kumva Noble Marara avugisha ingoma amacumu, nibuka ko ibitugu by’abapfapfa bitegekewe inkoni.

H.T. Sankara

1 COMMENT

  1. Rekeraho gucinya inkoro n’ibigambo byawe bitameshe sha, nta rukundo ufitiye mzee pecea kusha abamubaye hafi cyane nk’umugabo Noble Marara utarya iminwa ndetse unakunze gutanga ibitekerezo byubaka. Yewe nta n’ubwo yanga mzee cyangwa undi wese batumva kimwe ibintu. Gusa we ntiyihanganira amafuti n’ubujajwa nk’ubwawe. Muhe amahoro rero kandi niba warabuze amajyo nakugira inama yo kumwisunga akakurangira akayira. Va muli uwo mwijima rero.

Comments are closed.