René Claudel Mugenzi asanga ari uburenganzira bwa buri wese kwibuka uwe

René Claudel Mugenzi ni umwe mu banyarwanda bari mu Bwongereza, bakaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Mata 2017 bateguye igikorwa cyo kwibuka abanyarwanda b’inzirakarengane bishwe.

Twamubajije igituma bibuka ku buryo busa n’ubunyuranye n’uko Leta y’u Rwanda itegura igikorwa nk’icyo.

Yantubwiye ko uyu mwaka bitaboroheye gutegura icyo gikorwa ngo kuko ambasade yari yasabye aho bari bagiteguriye kutabemerera kuhahurira, cyakora ngo babonye ahandi.

Aranatubwira icyo abona cyakorwa ngo abanyarwanda bavuge rumwe ku mateka yabo.