REVOLUTION: PEREZIDA KAGAME NAWE ASHOBORA GUKURA ISOMO KU BIBAYE MURI BURKINA FASO NK’UKO BYAGENDEKEYE BONI YAYI PEREZIDA WA BENIN?

Aho iyo Perezida Paul Kagame yambaye atya ntatekereza ko Repubulika -cyami ishoboka?

“Ntagishobora guhagarika Rubanda yahagurukiye gukora Revolution”.

Aya ni amagambo Ishyaka Ishema rikunze gusubiramo kenshi kuva ryatangiza urugamba mpinduramatwara hashingiwe ku nzira ya Revolution. Ntibyatinze rero koko ibihugu by’abarabu biba bitweretse ko burya koko ubutegetsi bwose ari ubwa Rubanda, bwakwiye gutangwa nayo kandi bukayikorera. N’ubwo rero bamwe bumvaga ko ahari hari uko ibihugu by’abarabu byaba bitandukaniyeho n’ibyo mu gice kinini cy’amagepfo y’ubutayu bw’Afurika, ariko siko bimeze. Ikiremwamuntu aho kiva hose gikenera kwigenga no kwigobotora igitugu aho bibaye ngombwa hose.Iyo niyo mpanvu mu kwezi gushize nabwo twakurikiranye Revolution y’abirabura b’Afurika mu gihugu cya Burkina Faso, ubwo Perezida Blaise Compaore yageragezaga gutangiza umushinga wo guhindura itegekonshinga ry’icyo gihugu. Ntabwo byamuhiriye rero kuko rubanda yari imaze imyaka igera kuri 27 iri mw’icuraburindi ry’igitugu n’akarengane, yarahagurutse maze yamagana kumugaragaro ayo mahano yo guhindura igihugu akarima kabo no gukina abaturage ku mubyimba. Ntibyatinze maze Blaise Compaore baba bamuhambirije riva ahunga atarora n’inyuma, ubutegetsi bukaba bugomba gusubizwa abaturage maze bakihitiramo umuyobozi ubakwiye. Umuyobozi urengera inyungu rusange z’abo aho kwihiringa kunyunguze bwite n’izumuryango we gusa ubundi akabyuka arota guhindura itegekonshinga ngo yongere abategeke!

Revolution ya Rubanda ikwiriye hose.

Ubwo abaturage b’igihugu cya Burkina Faso bahagurukiraga rimwe bakamagana umunyagitugu Blaise Compaore, byahise binyibutsa ubwo abagabo b’impirimbanyi nyafurika nabo bahagurukiraga kurwanya bagashakabuhake kugeza Afurika yose yigenze.

Iki rero nacyo mbona aricyo gihe cyo kwamagana abanyagitugu no kubahanantura ku ntebe bicayeho ariko tukabikora tubaturutse imbere, ntabwoba nta mususu cyangwase gushidikanya twifitemo. Uburenganzira bwacu bugomba kubahirizwa mbere yo kubahiriza ubw’abanyagitugu.

Burkina Faso itanze isomo rikomeye ku bihugu by’Afurika.

Ntekereza ntashidikanya ko irisomo Burkina Faso itanze nayo yarivomye mu bihugu by’abarabu. Mbese nkakurya ubwigenge bwatangiriye mubihugu bimwe nabimwe by’ Afurika maze bugakwira hose mukanya nk’ako guhumbya kugeza Afurika yose yigenze ukagirango ubukoroni bwari inzozi.

Kigali nayo ishobora kuba ihakuye isomo

Mukanya gashize ikinyamakuru « igihe » kiyemeje gutangariza abanyarwanda ko revolusiyo yo muri Burkinafaso yakwiye kubera isomo abandi ba perezida b’afurika bagifite gahunda yo guhindura itegekonshinga ngo bakunde bigumire kubutegetsi. N’ubwo igihe cyabinyujije mu mvugo yo gushima Perezida Boni Yayi wa Bénin, ariko uwabwirwaga ni Perezida Paul Kagame, ubu ufite icyo gitekerezo ndetse amakuru akaba avuga ko umushinga yari yamaze gushyiraho comite yo kuwutegura.

Dukurikije izi nama ariko igihe.com kimugira, turemeza ko ubwo ari intandaro yo kuva kwizima kwa Perezida Paul Kagame maze akemera itegekonshinga rigasugira, abanyarwanda bagasubizwa uburenganzira bwabo maze bakihitira umuyobozi bihitiyemo mu matora adafifitse.

Ngaho ni mwisomere uko Kigali babibona.

Bénin: Perezida Boni Yayi yisubiyeho ntagihinduye Itegeko Nshinga

Picture

Nguwo Perezida Boni Yayi, ufashe ikemezo cya kigabo.

Perezida wa Bénin, Boni Yayi yatangaje ko atagihinduye Itegeko Nshinga ry’igihugu cye nk’uko byari muri gahunda, yemera ko umushinga w’itegeko urivugurura wari wagejejwe mu Nteko Ishinga amategeko uvanwayo.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo France 24, Boni Yayi yahakanye, anarahira yivuye inyuma ko atazigera agerageza guhindura iryo tegeko rigenga ayandi ngo akunde arambe ku butegetsi nk’uko bisa nk’ibyabaye umuco mu bihugu byinshi bya Afurika.

Ati “sinzigera nkora ku Itegeko Nshinga ryanjye, ndabirahiriye”.

Umukuru w’igihugu cya Bénin yakomeje asa n’ugira inama bagenzi be bafite umugambi wo kuba bavugurura iryo tegeko.

Ati “Bagenzi banjye, tureke kuba ba rusahurira mu nduru ngo turahindura Itegeko Nshinga”.

Impuguke muri politiki zemeza ko Boni Yayi yakanzwe n’ihirikwa ku butegetsi rya Blaise Compaore wari uyoboye Burkina Faso washakaga guhindura itegeko Nshinga ry’igihugu cye ngo azakunde yongere yiyamamarize indi manda.

Imitwe y’abaturage ba yari yamaze gushyuha kuko guhindura iryo tegeko byari gutuma perezida wabo atava ku butegetsi kandi manda ye yari kurangira mu mwaka wa 2016.

Boni Yayi yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2006, yongera gutorwa muri 2011. Itegeko Nshinga Benin igenderaho ryo mu mwaka w’1990 rigena ko manda y’umukuru w’igihugu igomba kumara imyaka itanu kandi igashobora kongerwa inshuro imwe.

Source:Venant Magazine