RIB ihaye gasopo abanyamakuru bose bavugisha Barafinda

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Kibezi Jeannot

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu kiganiro urwego rw’ubushinjacyaha Bukuru n’urwego rw’Ubugenzacyaha zahaye abanyamakuru i Kigali mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa RIB yeruriye abanyamakur ko ubu ikibazo kitakiri Barafinda Sekikubo Fred, ko ahubwo ikibazo ari abamuvugisha bakabitangaza.

Ubwo umunyamakuru umwe yabazaga Colonel Jeannot Ruhunga icyavuye mu burwayi bwa Barafinda, nk’uwajyanywe ku bitaro by’abarwayi bo mu mutwe na RIB, ikaba ari nayo yamucyuye, uyu muyobozi wa RIB yavuze ko batibeshye bajya kuvuza Barafinda, n’ubwo atabashije gukira burundu.

Col. Jeannot Ruhinga avuga ko ibyo Barafinda Sekikubo Fred yavugaga biganisha ku byaha, akaba ari yo mpamvu bamuhamagaje, ngo babimubazeho. Mu ibazwa ngo niho basaze afite ikibazo mu mutwe, bamugeza ku bitaro, nabyo byemeza ko afite ikibazo, agabanyirizwa uburwayi, ariko ntiyavurwa burundu, kuko ngo ikibazo afite gihoraho.

Umuyobozi wa RIB yavuze ko kuvugisha umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe ari ugushinyagura, kandi yihaniza ababikora ngo bagamije kumucuruza.

Colonel Jeannot Ruhunga yagize ati: “Niba nabyita gushinyagura … simpamya ko hano hari uteganya kuzajyayo, … muburire na bagenzi banyu na ba bloggers, ntabwo ari byo, … Biriya si ubumuntu …”.

Tega amatwi uko RIB iha gasopo abanyamakuru bavugisha Barafinda

Umunyamategeko Me Joseph Cikuru Mwanamaye ari we arabaya ibyavuzwe n’umukuru wa RIB agira ati:

Ariko juridiquement parlant (legally speaking), nta rukiko rubifitiye ububasha rwigeze ruca urubanza rwemeza ko rushingiye kuri expertise médicales rwahawe RUSANZE Bwana Barafinda Ssekikubo Fred ari umurwayi wo mutwe.

N’iyo kandi RIB yaba ivuga ishimangira ko yagiye kuvuza Barafinda (n’ubwo bitari mu nshingano za RIB zo kuvuza abenegihugu kereka abarwariye muri za cachots za Police bafatiwe ibindi byaha), ikabwirwa n’ibitaro ko adashobora gukira, BISOBANUYE KO MU MASO Y’INZEGO Z’UMUTEKANO, BARAFINDA ASONEWE IBIKORWA BY’IBYAHA BYOSE YAKORA cyangwa BYATURUKA KU MVUGO ZE (dispense de responsabilité pénale).

Byongeye kandi, NTA TEGEKO NA RIMWE RIBAHO cyangwa RIHANA UMUNYAMAKURU WATANGAJE INKURU, kereka iyo yasebeje umuntu runaka mu bya vie privée et familiale NTA BIMENYETSO BIFATIKA BYATANGAJWE.

Guha umuntu interview no kuyitangaza nta cyaha kirimo, keretse wenda nyir’ukuyitanga yasabye ko iba ibanga. Ariko icyo gihe yirinda kuyivugira mo iby’ibanga.

None se kuki Leta itari yahana Abanyamakuru bitabira Conférence de presse yerekanamo ubwayo cyangwa ivugiramo abakoze ibyaha ari bazima mu mutwe, banabikurikiranwa mu nkiko bakabihanirwa???

Ni gute noneho Abanyamakuru bahanirwa gutangaza iby’umuntu yavuze /yatangaje Leta idashobora kubihanira uwabivuze cyangwa uwabikoze?

Akazi k’Itangazamakuru ni ukumenyesha rubanda ibivugwa, ibyakozwe, abantu bakamenya amakuru