RIB iravuga ko hadakenewe iperereza mpuzamahanga ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Marie-Michelle Umuhoza, Umuvugizi wa RIB

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, ruvuga ko ishyirahamwe HRW ridakwiye gusaba irindi perereza maperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo, kuko rubyishoboreye.

Igipolisi cy’u Rwanda kiravuga ko cyasanze yiyarahuriye muri kasho ya polisi i Remera aho yari afungiwe.

Ariko abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda n’inshuti za Kizito bakavuga ko ahubwo yishwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu -Human Rights Watch- ejo wavuze ko nawo udashyira amakenga ibivugwa na leta y’u Rwanda maze usaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo ukuri kugaragare ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

Twashatse kumenya icyo u Rwanda rubivugaho, maze Jacques Niyitegeka avugana na Umuhoza Michelle, umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda.

Umva aho hasi: