RIB yemeye ko ari yo ifite Jacqueline Umuhoza iramushinja ubugambanyi n’ubutasi!

Jacqueline Umuhoza

Nyuma yo gutabarizwa ku rubuga rwa twitter na Arioste Rwigara, urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwashyize rwemera ko ari rwo rufite Jacqueline Umuhoza, rumushinja ibyaha by’ubugambanyi n’ubutasi, rukemeza ko rwamutaye muri yombi kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2019!

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko uyu Jacqueline Umuhoza ari umukobwa w’umupasiteri w’Umunyarwanda witwa Deo Nyirigira i Mbarara muri Uganda aho afite urusengero, akaba ashinjwa na Leta y’u Rwanda kuba umuhuzabikorwa mu gace ka Mbarara w’Ihuriro Nyarwanda RNC.

Abandi bavandimwe ba Jacqueline Umuhoza nabo bari bafashwe barekuwe ariko we RIB iramugumana.

https://twitter.com/TonixT6/status/1200012158689587200

The Rwandan yashoboye kumenya kandi ko Jacqueline Umuhoza yafashwe igihe yaganaga mu nzu ikorerwamo imisatsi (salon de coiffure) kuri uyu wa gatatu tariki 27 Ugushyingo 2019. Si ubwa mbere atawe muri yombi kuko mu minsi ishize yigeze gutabwa muri yombi we n’abo bava inda imwe na none ariko arekurwa hashize iminsi mike.

Mu minsi yashize ntacyo yashinjwaga ngo bitangazwe ku mugaragaro ariko kuri ubu yashinjwe ubutasi n’ubugambanyi nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa RIB, Marie-Michelle Umuhoza.

N’ubwo Se wa Jacqueline Umuhoza ariwe Pasitori Deo Nyirigira, ufite itorero AGAPE i Mbarara muri Uganda ari we washinjwaga kuba umwe mu bayobozi ba RNC, abandi bakobwa be babiri baba i Kigali nabo bagiye gusakwa bikomeye na RIB kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2019 ku mugoroba aho byibura abashinzwe umutekano batari munsi ya 20 bagose bakanasaka ahatuye Axelle Umutesi na Liliane Umutoni, abavandimwe ba Jacqueline bagatwara telefone zabo ngendanwa na za mudasobwa zabo.

Ariko umuryango wa Jacqueline Umuhoza ukomeje guhakana ibirego byose ukavuga ko ari ibihimbano.

Hari amakuru avuga kandi ko Pasitori Deo Nyirigira ari umuvandimwe wa Lt Gen Charles Kayonga wahoze ahagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Bushinwa.