RIB:abagabo 2 bafatanywe na Kizito dosiye yageze mu bushinjacyaha.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi gikorera mu Rwanda aravuga ko Urwego rw’ igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rwamaze gukora no gushyikiriza ubushinjacyaha dosiye y’ abagabo babiri bari kumwe na Kizito Mihigo ku ifoto yagiye ahagaragara nyuma y’uko hamenyekanye amakuru avuga ko Kizito Mihigo yafatiwe hafi y’umupaka w’ u Rwanda ashaka kwambuka ajya i Burundi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza yatangarije Ukwezi ko bariya bagabo babiri umwe ari Nkunzimana Jean Bosco undi akaba Ngayabahiga Joel.

Ati “Bakorewe dosiye yagiye muri parike. Bakurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’icyaha cyo gutanga ruswa”.

Umuhoza avuga ko magingo aya urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha arirwo ruzi aho aba bagabo bafungiye kuko rwamaze gushyikirizwa dosiye yabo.