RIPRODHOR yamaganye iciririkanwa ku bimukira ryakozwe n’abategetsi b’u Rwanda, Israel na Uganda

Muri iyi minsi Minisitiri w’intebe wa Israeli yatangaje ko abimukira b’ababirabura bari mu gihugu cye yumvikanye n’abategetsi b’u Rwanda kuzabohereza mu rwagasabo, basnyina amsezerano ko bizakorwa ku ngurane y’amadorali ibihumbi 5000 azahabwa ubutegetsi bw’u Rwanda kuri buri mwimukira uzoherezwa mu Rwanda.

Buri mwimukira uzemera kuva muri israeli akajyanwa mu Rwanda zahabwa 3500$. Ibi tangazwa n’ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel, ndetse n’ikinyamakuru Igihe cya hafi y’ubutegetsi buri mu Rwnda kikabisubiramo.

Ibi ariko nk’uko si by’uyu munsi gusa kuko, nk’uko tunabisoma mu kinyamakuru jeune afrique cyo ku itariki ya 06 mai 2015.

Jeune afrique ivuga ko Israeli ishaka kwivanaho abo bimukira b’abirabura ikabigizayo ibohereza mu Rwanda, ndetse iki kinyamakuru cyandikirwa mu Bufaransa ariko kikaba gikunze kubona amakuru yo mu Rugwiro ku buryo bworoshye kivuga Jenerali Paul Kagame yacyemereye koko ko abategetsi ba Israeli n’ab’u Rwanda babiganiriyeho.

Jeune Afrique ikavuga ko icyo gikorwa kiromo amafaranga menshi azahabwa ubutegetsi bw’u Rwnada.

Abimukira b’abirabura bagera 40000 ni bo bategenyijwe koherezwa mu Rwanda.Uretse u Rwnda, n’u Bugande buri muri iki gikorwa.

Perezida wa RIPRODHOR, Théobald Rutihunza yatangaje ko uyu muryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wamaganiye kure biriya bintu.