RNC irasaba Leta ya Canada kwirukana cyangwa igakurikirana mu butabera abo yita abicanyi boherejwe na Leta y'u Rwanda!

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i MONTRÉAL, mu gihugu cya Canada aravuga ko kuri iki cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2015, Ihuriro Nyarwanda RNC ishami ryayo ryo muri Canada ryamenyesheje ku mugaragaro Ministeri y’umutekano muri Canada n’itangazamakuru, ko kuri ubu mu gihugu cya Canada hari abakorera Leta y’u Rwanda bafite intego yo kwica, gukomeretsa no gutera ubwoba  abantu benshi batavuga rumwe cyangwa banenga ibitagenda mu Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame n’ishyaka rye FPR-Inkotanyi.

Nk’uko byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru ngo bamwe muri abo bantu bakoresha impapuro z’inzira z’abadiplomate za Leta y’u Rwanda, abandi bakaba bafite ibyangombwa byo mu gihugu cya Canada abo bose ngo bakaba bayobowe n’uwahoze ari umujyanama w’ibiro bihagarariye u Rwanda i Ottawa ariko ngo uwo mugabo kuri ubu akaba akiri ku butaka bwa Canada.

Dr Emmanuel Hakizimana, umunyamabanga mukuru w’ihuriro Nyarwanda RNC n’umunyamategeko Me Philpot bibukije ko abakorera Leta y’u Rwanda bazwiho kwica, gukomeretsa no kunyereza abantu kandi babikoze kenshi mu bihugu bitandukanye birimo Afrka y’Epfo, Kenya, Tanzaniya, U Bubiligi, Cameroun, Uganda ngo no muri Canada bagerageje kwica mu 1998 umugabo w’umunyekanada wahoze akorera umuryango utabara imbabare Croix-Rouge mu Rwanda.

Me Philpot avuga ko bitakwihanganirwa ko abakomando b’abanyamahanga bakorera ku butaka bwa Canada na Québec. Ngo nta gihugu na kimwe gikwiye kwemera ibi bintu dore ko bizwi ko Leta y’u Rwanda ibanza gutera ubwoba nyuma igakurikizaho ibikorwa.

Dr Hakizimana we avuga ko muri Canada abantu bose bafite uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza, rero ngo banafite uburenganzira bwo kwamagana ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ibindi bikorwa by’urugomo bikorwa na Leta y’u Rwanda. Kuri we ngo aba bantu bakoreshwa na Leta y’u Rwanda bagombye kwirukanwa muri Canada cyangwa bagakurikiranwa mu butabera kandi ngo Leta ya Canada yagombye kongera kwiga ku mikoranire yayo na Leta y’u Rwanda.

The Rwandan

23.03.2015