RNC iravuga ko yasezereye burundu bamwe mu bari abayobozi bayo muri Canada.

Washington, tariki ya 8 Ukuboza 2019

Impamvu : Gusezererwa burundu mu Ihuriro Nyarwanda

-Bwana Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor,

-Bwana Jean Paul Ntagara,Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada, umubitsi w’intara ya Canada (wahagaritswe kuri uwo murimo by’agateganyo kubera gufatira umutungo w’Ihuriro) n’uw’akarere ka Ottawa- Gatineau,

-Bwana Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada,umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau,

-Madamu Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada, umubitsi mukarere ka Windsor,

Ibikubiye mu rwandiko mwangejejeho rwo kuwa 30/11/2019 rusubiza uko mwakiriye icyemezo cyo ku itariki ya 27/11/2019 kibahagarika by’agateganyo ku mirimo yanyu yose mwakoraga mu izina ry’Ihuriro Nyarwanda kugirango ni biba ngombwa mwitabaze inzego zibishinzwe zisuzume neza ikibatera gukora ibihabanye n’amahame, indangagaciro, stati n’andi mategeko Ihuriro rigenderaho, biragarara ko mwahisemo kudaha agaciro ibyo mwamenyeshejwe, ahubwo mukomeza urugendo rwo gukora ibyo mwishakiye bidafitiye inyungu Ihuriro muri mo mu rwego rw’ubuyobozi.

Ibi bikaba bigaragara mu mwanzuro wanyu aho mugira muti: ”Dushingiye kuri izo ngingo twabahaye, ibisobanuro twabahaye, inyungu z’Ihuriro Nyarwanda – RNC ndetse n’ibyubahiro tubagomba nk’umuhuzabikorwa mukuru w’Ihuriro Nyarwanda, ntabwo tuzakurikiza ibihano mwaduhaye byo kuduhagarika by’agateganyo kuko bidashingiye ku mategeko agenga Ihuriro Nyarwanda tubereye abayoboke. Bityo tukaba tuzakomeza gukora imirimo twatorewe cyangwa se badushinze.”

Biro Politiki y’Ihuriro Nyarwanda yateranye kuri uyu wa 8 Ukuboza 2019 , urwego rusumba izindi zose mu gufata ibyemezo birebana na discipline, imaze gusuzuma ibyo mukora bitarifitiye inyungu na gato, cyane cyane ko mwahisemo gukorera ku ruhande kandi hakaba nta kimenyetso na gito kigaragaza ko mwaba mufite ubushake bwo kwikosora, yafashe icyemezo cyo kubasezerera nk’abayoboke b’Ihuriro guhera uyu munsi tariki ya 8/12/2019. Ibi bivuze ko ryitandukanyije ku mugaragaro n’ibyo mwakora byose mu izina ryaryo.

Gusa, igihe cyose muzazaba mwiyemeje gusubira ku murongo rigenderaho, imiryango irafunguye! Mugire amahoro!

Jerome Nayigiziki
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda (sé)

Bimenyeshejwe:

  • –  Abagize Biro Politiki y’Ihuriro Nyarwanda (bose)
  • –  Abayoboke b’Intara ya Canada (bose)