RNC n'andi mashyaka mu mugambi wo kwikiza Gen Mudacumura?

Itohoza rimaze igihe rikorwa muri RDCongo, muri Afrika y’epfo no mu gihugu cy’Ububiligi riragaragaza amanyanga y’ishyaka RNC rirangajwe imbere nabahoze muri FPR – Inkotanyi. Mubyukuri aba bagabo nkuko bigaragara ntibigeze bava cyangwa ngo basezere muri FPR – Inkotanyi nkuko bamwe mu bahutu bizeraga. N’uburyo bakora ndetse ntaho butandukaniye n’uko Inkotanyi zikora.

Tugarutse ku mugambi mubisha wo kwirenza Sylvestre MUDACUMURA, uyu mugambi wihutishijwe cyane mugihe bwana Faustin TWAGIRAMUNGU yari abonye ubutumwa ahawe na bimwe mu bihugu by’amahanga bwo kureba ukuntu yahuza opposition ikorera hanze ngo bayifashe, ibi bikaba bitaranyuze abakuru ba RNC cyane cyane KAYUMBA Nyamwasa na Théogène RUDASINGWA babirwanyije bivuye inyuma, kuko bumvaga aribo bagomba guhagararira imitwe yose irwanya ubutegetsi bwa Paul KAGAME.

Uwagaragaye cyane arwana inkundura yo kuburizamo uwo mugambi ni bwana Théogène RUDASINGWA abinyujije ku mbuga nkusanyabantu cyane cyane facebook aho byasaga nkaho yari asigaye ari umunyamabanga wa Général Victor BYIRINGIRO uyobora FDRL, atangaza amabarwa yari agenewe Faustin TWAGIRAMUNGU ku rukuta rwe rwa facebook  aho uyu Général BYILINGIRO yatanze amatangazo avuguruzanya kubijyanye ni nama mpuza mashyaka yari yateguwe na RUKOKOMA tariki ya mbere Gashyantare 2014, kubera ko ibyo yari yemereye KAYUMBA na RUDASINGWA Théogène byari bitakimushobokeye.

Général Victor BYIRINGIRO aje ate muri uyu mugambi wo kwica commandant FOCA Sylvestre MUDACUMURA?

KAYUMBA Nyamwasa akoresheje ba officiers de liaison be aribo Hyacinthe Rafiki NSENGIYUMVA na Faustin MUREGO, uyu mugabo utuye mu gihugu cy’Ububiligi ahagana I Liège yahindutse intumwa ikomeye ya KAYUMBA kuri Général Victor BYIRINGIRO kugirango KAYUMBA  ashobore kwigarurira FDRL.

Muri iki gikorwa cyo kwegezayo MUDACUMURA mu gihe cya mbere babanje gukoresha impuha bakoresheje Faustin MUREGO, Général Pacifique NTAWUNGUKA Israel aka OMEGA na Général Victor BYIRINGIRO bagenda basebya commandant FOCA batangiriye ku nkora mutima ye Colonel Hamadi uyobora ingabo mu majyepfo ya Congo bavuga ko Colonel Hamadi ari icyitso cya FPR – Inkotanyi.

Biteguwe na KAYUMBA na RUDASINGWA babinyujije kuri MUREGO bahimbiye Colonel Hamadi ko akorana n’umucuruzi witwa Issa UWIMANA ufite ubwenegihugu bw’Ubuhorandi ndetse ngo akaba ari na mubyara we, kurubwo  ngo uyu Issa akaba ari umuntu wa Jacques NZIZA bivugako Colonel Hamadi ari icyitso, byageze naho Théogène RUDASINGWA yihamagarira MUDACUMURA commandant FOCA  amumenyesha  ko Issa  Uwimana ari inyenzi ngo atanga ubutumwa kwa Jacques NZIZA maneko mukuru wa KAGAME. Ariko ubu akaba ari uburyo bwo gushaka gutera amacakubiri muri FDRL bashaka umutwe wa Colonel Hamadi inkoramutima ya MUDACUMURA kuko yanze kwigarurirwa na KAYUMBA igihe yari mubutumwa muri Mozambike. KAYUMBA yari yamusabye ko agera muri Afrika y’epfo ngo bagirane amasezerano y’ubufatanye akanga kujyayo.

Tugarutse kuri uyu Uwimana Issa kandi ngo yaba yaroherejwe mu Bubiligi kwica Dr Paulin MURAYI hamwe n’umugabo witwa Saleh KARURANGA babarizwaga muri RNC ibi akaba byari uburyo bwo kwumvisha Général Victor BYIRINGIRO ko MUDACUMURA yinjiriwe n’inyenzi. Amakuru atugeraho akaba yemeza ko inzego z’umutekano z’U Bubiligi zimaze iminsi zimenyesheje Dr Paulin Murayi ko zifite amakuru y’uko ubuzima bwe bushobora kwibasirwa. Aha umuntu akibaza ukuntu ubuzima bwa Dr Murayi bwibasiwe ari uko avuye muri RNC.

Itohoza ryakozwe kuri Issa UWIMANA ryerekanye ko uyu mugabo nta sano narito agirana na Colonel Hamadi ndetse ntanaho bahuriye, uretse ko uyu mugabo Issa yikorera ubucuruzi muri Congo akaba koko yaragiye mu Rwanda taliki 16 Werurwe 2012 abanje kunyura I Buganda aho yari ajyanye n’abashoramali b’abaholande bafite société yiywa VOIP&CLOUD HOLLAND bashakaga gushora imari mu karere.

Ni mpamvu ki uyu Issa UWIMANA yikomwe na RUDASINGWA Théogène RNC?

–          Umugabo uregwa mu rubanza rwabashatse kwivugana KAYUMBA Nyamwasa ni mwene se akaba yitwa UWIMANA Amani aka RUKARA

–          NGARAMBE Joseph n’umucuranzi witwa Ben RUTABANA bamusabye kujya muri RNC bamusanze aho atuye mu Buholande muri Gashyantare 2012, abakurira inzira ku murima. Byaje kubyara urwango ruhebuje ndetse bamufata nka Appolo KIRIRISI bitewe n’akazi akora n’indimi z’amahanga avuga, dore ko uyu mugabo avuga indimi zirenze eshanu z’amahanga.

Tuboneyeho umwanya wo kuburira uyu Issa UWIMANA kwigengesera kuko abantu bo muri RNC bamubonye batamuca urwaho.

Andi makuru dufite,yemeza ko nyuma yo kubona ko gukoresha igihuha RNC ishaka kwigarurira bamwe mu ngabo za FDRL bibananiye nibwo KAYUMBA yasabye Général Victor BYIRINGIRO guhamagara colonel Wilson IRATEGEKA wari mu ruzinduko hamwe na Colonel Hamadi, muri bimwe mu bihugu by’Afrika ngo ajye kureba KAYUMBA ariko icyari cyihishe inyuma ni iyicwa rya Colonel Wilson kugirango urupfu rwe rugerekwe kuri Colonel Hamadi bari mu rugendo rumwe; nyuma Colonel Wilson yanze icyo cyifuzo, burya ngo iyo umunsi w’umuntu utaragera. Ibi iyo bigerwaho Colonel Wilson akicwa n’abantu ba KAYUMBA babyumvikanyeho na Général Victor BYIRINGIRO, urusyo rwari kugerekwa kuri Colonel Hamadi ibi bikaba byari kwerekana ko Colonel Hamadi yaguzwe, bikamuteranya na commandant FOCA. Ukurikije aya makuru n’andi dufite tukaba tuburira Colonel Wilson Irategeka kwitonda akibungabungira umutekano.

Itohoza twakomeje ryacukumbuye amakuru yerekana ko KAYUMBA Nyamwasa yahaye ubutumwa MUREGO Faustin ashyikiriza Général Victor BYIRINGIRO na Général Pacifique NTAWUNGUKA aka OMEGA ko ngo bagomba kwikiza MUDACUMURA, akicwa cyangwa agafatwa agashyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) bityo igihugu cya Afrika y’epfo kikabona kubafasha guhirika ubutegetsi i Kigali. Iki gitekerezo ndetse cyagejejwe no kuri amwe mu mashyaka arimo yisuganya mu gihugu cy’Ububiligi.

Amwe muriyo aragishyigikira bikaba ari na kimwe mubitinza amasezerano bagomba gukorana na FDRL. Ikitumvikana kubakurikiranira hafi iri shyirahamwe ry’amashyaka ni ukuntu bamwe mu bakuru b’amashyaka bashyigikiye ko MUDACUMURA yashyirwa iruhande ariko ukabona bemera gukorana na KAYUMBA Nyamwasa nibyo yakoreye abanyarwanda ndetse akaba yarivugiye akiri mu Rwanda ko azatera itabi muri Gisenye na Ruhengeli.

Igitangaje n’uburyo bamwe mu banyamashyaka bashyira imbere ko Mudacumura agomba kwishyira ICC mu gihe muri bo nta n’umwe wigeze asaba Kayumba Nyamwasa kwishyira abacamanza bo mu gihugu cya Espagne bamushakisha.

Ikindi kitumvikana nuko ibyo barimo harimo no gutegura gusaba leta ya Paul KAGAME ngo baganire, ukibaza impamvu MUDACUMURA wize mu gihugu cy’Ubudage ahitwa Hamburg, wemeye kuguma mw’ishyamba rya RD Congo arinda impunzi zarokotse itsembatsemba ry’ingabo za KAGAME zakoreye abahutu bamugize ikibazo cyo kwigizwayo mu gihe nawe iyo aza kubishaka aba ari i Burayi yimwera byeri nk’abandi bose dore ko nta n’umurega genocide. Ibyo baba barega Commandant FOCA ntaho bihuriye n’ibyo abahutu barega KAYUMBA cyangwa uwahoze ari shebuja Paul KAGAME.

Aha abahutu benshi biyibagiza ko ufitanye ikibazo na MUDACUMURA ari l’ONU ngo kubera ibyo yaba yarakoze muri RD Congo hagati yo muri 2009 na 2010, bakibagirwa ko niba koko bamushaka l’ONU ifite ububasha n’uburyo bwo kumufata binyuze muri MONUSCO ifite abasirikare hafi 20 000 muri Congo ariko kugeza ubu ukabona l’ONU itanabyitaho, ukaba wakwibaza ubukana bwa bamwe mu bahutu cyane cyane abiyita inyaryenge bashyira mu kibazo cya MUDACUMURA ahubwo wagombye gufatwa nk’intwari kubera umubare w’abahutu yakuye mu maboko y’umwanzi Inkotanyi na n’ubu akaba akinabarindiye umutekano mu mashyamba ya RD Congo. Niba hari ikintu KAYUMBA yagezeho ni ukwumvisha  Abahutu ko bagomba kwirenza Commandant FOCA nabo bakabyakira nk’ivanjiri nkaho we ari umumarayika.

Andi makuru atugezeho ni ukuntu ishyaka rya KAYUMBA ryacengeye abahutu cyane cyane abakomoka mu RUHENGERI babarizwa muri RUD-Urunana akaba yarohereje Major NKUBANA benshi bakunze kwita Kadogo kubonana na Bonaventure HAKIZIMANA uba mu Bubiligi kurebera hamwe uko bafatanya kurema umutwe w’ingabo bahereye ku ngabo nke RUD ifite bagafatanya n’iza RNC, iyi akaba arimwe mu mpamvu uyu Bonaventure HAKIZIMANA yanze no kuza mu nama mpuzamashyaka yari yatumiwemo na RUKOKOMA ndetse akaza no kumwemerera ko azaza muri iyo nama, nyuma amaze kubona ubutumwa bwa Kayumba Nyamwasa ahindura ikoti, uyu mugabo Bonaventure Hakizimana amaze guhura na Nkubana inshuro zigera kuri eshatu bategura uburyo ingabo za RUD-Urunana zafatanya niza RNC.

Jacques Mugabo

Bruxelles

NB: Iyi nyandiko ni igitekerezo bwite by’uwayanditse si igitekerezo cy’ubwanditsi bwa The Rwandan