RNC ntabwo yemera ko ifite ingabo i Mulenge

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Kuwa 21/06/2018

Nyuma y’aho kuwa 19/06/2018, ku ijwi ry’ Amerika (VOA), humvikanye uwavugaga ko ari Vice PrĂ©sident wa mutualitĂ© y’ Abanyindu, avuga ko azi neza ko hari ingabo z’abanyarwanda, yita iza Kayumba Nyamwasa ziri i Mulenge.

Ihuriro Nyarwanda, RNC riramenyesha ibi bikurikira:

1. Ihuriro Nyarwanda, RNC rirakurikiranira hafi imvururu zibera muri Congo, Kivu y’amajyepfo.
2. Ihuriro Nyarwanda, RNC rifite amakuru ko Leta y’u Rwanda irimo kohereza abasirikare bayo muri Congo yitwaje ko hari ingabo z’ Ihuriro Nyarwanda, ariko akaba ari umugambi mubisha wo kuryanisha abaturage b’abanyekongo b’abanyamulenge n’abandi banyekongo b’andi moko aturanye n’abanyamulenge kugira ngo abone uko yisanzura mu gace ko mu majyepfo bityo agateza umutekano muke mu igihugu cy’ u Burundi.
3. Ihuriro Nyarwanda, RNC riramaganira kure uwo mugambi mubisha wa Leta ya Kigali, ndetse rinakangurira amahanga n’abanyekongo gutahura hakiri kare uwo mugambi no kuwamaganira kure kuko nta kindi ugamiije uretse guteza imyiryane n’imvururu mu karere nk’uko bisanzwe.

Jean Paul Turayishimye
Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda, RNC
Kuwa 21/06/2018
[email protected]
www.rwandanationalcongress.org Whatsup #: +1 (508) 335 8771