RNC yagize icyo ivuga ku izimira rya Ben Rutabana

Ben Rutabana

Itangazo ry’Ihuriro Nyarwanda (RNC)

Ku itariki ya kabili z’Ukwakira (2/10/2019), umuryango n’inshuti za Bwana Benjamini Rutabana, Komiseri ushinzwe Amahugurwa mu Ihuriro Nyarwanda, bandikiye umuhuzabikorwa w’Ihuliro Nyarwanda bamusaba kubafasha kumenya aho Bwana Benjamini Rutabana yaba aherereye muri iki gihe.

Muri iyo baruwa hagaragaramo ko yaba yaravuye i Buruseli ho mu Bubiligi ku itariki ya 4 Nzeli saa 21:45 akagera ku kibuga cy’indege Entebbe muri Uganda ku itariki ya 5 Nzeli saa 13:50. Umuryango n’inshuti za Bwana Rutabana bemeza ko kuva ahageze yakomeje kuvugana n’umufasha we hagati y’itariki ya 5 kugeza ku italiki ya 8 Nzeri 2019 kandi ko yagombaga kugaruka akoresheje ikibuga cya Entebbe muri Uganda ku itariki ya 19 Nzeri 2019 saa 21:30 akagera i Buruseli mu Bubiligi tariki 20 Nzeri 2019, saa 13:25.

Umuryango uvuga ko kubera impamvu zidasobanutse Bwana Rutabana atashoboye gufata indege yagombaga kumusubiza mu Bubiligi. Umuryango ukomeza utanga zimwe mu mpamvu ukeka ko Bwana Rutabana atashoboye gufata iyo ndege.

Ihuriro Nyarwanda rikimara kumenya ayo makuru avugwa kuri Komiseri Benjamini Rutabana ryakoze ibishoboka byose kugirango rikusanye amakuru yose ashoboka kugirango rimenye aho Bwana Rutabana yaba aherereye.

Mu mibereho yacu yaburi munsi nk’abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda, umuyoboke cyangwa umuyobizi w’Ihuriro afite uburenganzira busesuye bwo gukora gahunda ze atagombye kubimenyesha cyangwa kubisabira uruhusa mu buyobozi bw’Ihuriro; ni muri urwo rwego Ihuriro ritabimenyeshejwe.

Ihuriro rizakomeza gufatanya n’umuryango wa Rutabana mu buryo bwose bushoboka kugirango rishobore kumenya neza aho Rutabana yaba aherereye.

Ubuyobozi bw’Ihuliro burakomeza kwifatanya n’ umuryango n’inshuti za Benjamini Rutabana muri ibi bihe bikomeye, kandi aho bishoboka rizakomeza gufatanya n’inzego zose, imiryango n’undi muntu wese ushishikajwe no gushyira ahagarara no icyihishe inyuma y’amayobera y’ibura rya Bwana Benjamini Rutabana.

Ihuriro rirabasaba Abanyarwanda muri rusange n’abayoboke baryo by’umwihariko kudacika intege cyangwa ngo batege amatwi uwo ariwe wese waba yifuza kubacamo ibice.

Bikorewe i Washington, tariki ya 6 Ukwakira 2019

Umunyamabanga w’Ihuriro Nyarwanda(RNC)

Gervais Condo