RNC yaje Montréal yububa?? Alain Patrick Ndengera sigaho kwiyambika ubusa!

Bwana Alain Partick Ndengera a.k.a Tito Kayijamahe, sigaho kwiyambika ubusa ari nako wivuguruza kuri iriya nkuru.

Urayita ngo « RNC yaje Montréal yububa », ariko twasoma tugasanga ahubwo yaraje ikagota aho byagombaga kubera, ikinjiza abo ishaka ikirukana abo ikeka amababa… ese ibi nibyo wita « kwububa » ? Uwububa se ajya gukora « screening » kumugaragaro agena abinjira n’abatinjira aho ashaka ?

Wowe Alain Patrick Ndengera , aka kanya wiyibagije ko uri ku rutonde rw’abakekwaho kuba bashobora kugirira nabi abatavuga rumwe na Leta y’i Kigali baba muli Canada ? None se wagiraga ngo RNC ariyo abenshi mu bayoboke bayo muhiga,ikureke winjire kandi itari izi icyo ukenyereyeho ?

Ahubwo bafite ubushishozi n’ubwitonzi kuko iyo baba abandi baba baravugije induru bakikurabukwa, kandi bakakugota kugeza igihe police iziye ikabagukiza, kuko yari gusanga nyine uri mubo itinya kandi yarabimenyeshejwe. Rero kuri wowe ngo iyo bivuzwe ko ari « conférence » , iby’umutekano w’abayiteguye bihita bivaho. Biragaragara ko utari wategura conférence n’imwe mu zitangwa na FPR !

Ngo « ka salle kari gato » kadashobora kwakira abarenga 30 ! Ariko ugahita wongeraho ko abangiwe kwinjira bageraga kuri20… Nonese nyine ntiwumva ko iyo binjiza bose ntibarikubona aho babicaza ! Ahubwo  ils sont organisés. Hitamo kimwe rero : ko babirukanye kuko muri kurutonde rw’abakekwaho gushaka kubagirira nabi, cyangwa ko batari kubabonera imyanya kubera « aga salle gato cyane ».

Bitagaragara ko utewe ipfunwe kandi ukaba wararakajwe n’uko RNC itaguyemu mutego wanyu wa « provocation » ahubwo ikikoreshereza conférence yayo yemye aho  iwanyu Montréal kandi mwaribwiraga ko ari ka « fief » k’inkotanyi gusa.

Jean Gatera