RNC YAMAGANYE ICYEMEZO CY’ INTEKO NSHINGA MATEGEKO IMITWE YOMBI, CYO GUKURAHO IMYAKA ITEGANYWA N’ ITEGEKO NSHINGA K’ UMUKURU W’ IGIHUGU

Uyu munsi ku italiki ya 14/07/2015, Abadepite ndetse na Sena batoreye icyemezo cy’ Uko itegekonshinga ryahindurwa kugirango riheshe uburenganzira Prezida Kagame kongera kwiyamamariza gutegeka u Rwanda.

Itegeko Nshinga ririho, ryemerera Prezida kuyobora manda zigera kuri ebyiri gusa, buri imwe ikaba ari imyaka irindwi.

Ihuriro Nyarwanda ryari risanzwe rizi ko u Rwanda ruyobowe n’ Umunyagitugu, ariko ntiryigeze ryibaza ko Inteko Nshingamategeko ishobora kwemera kugwa muri uyu mutego mutindi FPR yabashyizemo.

Ihuriro Nyarwanda ryamaganye byimazeyo iki gikorwa kinyuranije n’ Amategeko, kigamije gushyira Prezida Kagame ku butegetsi kugeza ubwo apfuye.

Ihuriro Nyarwanda riributsa Inteko Nshingamategeko ko iri tora rizaguma mumateka y’ u Rwanda nk’ itora ryashyize u Rwanda mukaga gakomeye. Inteko Nshingamategeko yafashe icyemezo cyo gukingira ikibaba Prezida Kagame kubyaha aregwa, birengagiza ko abakeneye gukingirwa ari abaturage b’ u Rwanda, babeshya ko bahagarariye.

Ihuriro Nyarwanda riributsa abanyarwanda, Leta y’ u Rwanda ndetse n’Amahanga ko rizakomeza guharanira uburenganzira bw’ Umunyarwanda, kugeza ubwo abanyarwanda tuzigobotora ingoma y’ Igitugu.

Ihuriro Nyarwanda riboneyeho kandi gusaba ibihugu by’inshuti z’u Rwanda n’ imiryango mpuzamahanga gusuzuma umubano wayo n’ u Rwanda, ndetse no kwamagana iki gikorwa kigayitse kinyuranyije n’ Itegekonshinga.

Jean Paul Turayishimye

Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda RNC