RNC yishimiye imyanzuro y'urubanza rw'abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa

Ihuriro Nyarwanda ryanejejwe n’ imyanzuro y’ urubanza rw’ abaregwagamo gushaka kwica General Kayumba Nyamwasa. Ubutabera bwerekanye ko umugambi wo kwica Gen Kayumba wacurirwaga mu Rwanda.

Ihuriro Nyarwanda by’ umwihariko ryanejejwe nuko nyuma y’ imyaka myinshi General Paul Kagame amaze yica impunzi mumahanga, ubutabera bwerekanye bwambere mumateka y’ Urwanda, uburyo Kagame akora ibikorwa by’ iterabwoba mubihugu mpuzamahanga.

Ihuriro Nyarwanda, riributsa abanyarwanda ko hari n’ izindi manza Leta y’ Urwanda itungwamo agatoki, nk’ urw’ iyicwa rya nyakwigendera Col Patrick Karegeya, nabashatse kwica Gen Kayumba Nyamwasa mumwaka ushize, zishobora kujya munkiko muminsi ya vuba, tukaba twizeye ko ubutabera bazakora akazi kabwo.

Jean Paul Turayishimye
Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda