Roméo Dallaire yanze gutererana umufatanyacyaha we Paul Kagame!

Amakuru dukesha urubuga  Huffington post rwo mu gihugu cya Canada aravuga ko lieutenant-général Roméo Dallaire wahoze ayobora ingabo z’umuryango w’abibumbye mu Rwanda (MINUAR) ndetse wanditse igitabo yise «J’ai serré la main du diable», cyasohotse mu 2003, nyuma y’imyaka 20 aremeza adashidikanya ko ngo ari intagondwa z’abahutu zahanuye indege ya Perezida Habyalimana kuko ngo zitashakaga kugabana ubutegetsi n’abatutsi!

Ibi ni bishya kuko mu byo Roméo Dallaire yatangaje akiva mu Rwanda mu 1994 ndetse n’ibyo yanditse mu gitabo cye «J’ai serré la main du diable» mu 2003 yakekeranyaga ndetse akerekana uburyo butandukanye akeka kuba ari ko byagenze.

Igitangaje n’uko mu 1994 akiva mu Rwanda yatangaje aya magambo: « jamais, je pense, personne n’aurait pu planifier l’ampleur du débordement. » ni ukuvuga ko atemeraga ko Génocide yateguwe!

Nyuma y’imyaka 20 nyuma yo guca mu bibazo by’urudaca bishingiye ku ihahamuka n’ubusinzi aremeza abahanuye indege ko ari abahutu ndetse akanahamya ko ari nabo bateguye Génocide ariko muri ibyo byose uruhare rwe akarushyira ku ruhande kandi bizwi ko yafashije FPR kugera ku butegetsi.

Mu kiganiro Dallaire yarimo kuri uyu wa kane tariki 22 Gicurasi 2014 muri Kaminuza ya Laval mu rwego rwo gushakira inkunga umuryango yashinze, yahanaguye icyaha kuri FPR-Inkotanyi yemeza ko indege ya Perezida Habyalimana yahanuwe ngo n’intagondwa z’abahutu ngo zari zibumbiye mu cyo yise “groupe zéro”. Yemeje ko nyuma y’imyaka ndetse n’amakuru yagiye abona nyuma ngo ntabishidikanyaho!

Dallaire mu isesengura rye yishingikiriza ku kuba ngo ahakekwa kuba hararasiwe za Missiles ngo ari ahari mu maboko y’abarindaga umukuru w’igihugu w’icyo gihe n’imitwe y’ikubitiro y’ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe FAR ngo nta kuntu FPR yari kuhacengera. Muri make yishingikirije bimwe mu byatangajwe n’abacamanza b’abafaransa Marc Trévidic na Natalie Poux!

Ariko mu gihe abacamanza  b’abafaransa bemeza ko indege yarashwe na Missiles zakorewe mu burusiya zitwa SA 16, Dallaire we yemeza ko ngo indege yahanuwe na missiles zo mu bwoko bwa Mistral ngo U Bufaransa bwari bwarahaye FAR! Kandi akongeraho ko FPR itagiraga za Missiles za Mistral!

Umuntu yakwibaza ukuntu uyu mugabo wari ufite imfunguzo z’ububiko bw’imbunda zose za FAR ndetse yaranazibaruye avugiye ibya Missiles Mistral mu kiganiro atangiye muri Kaminuza atarabivugiye mu rukiko rwa Arusha mu 2004 igihe yatangaga ubuhamya bushinja Colonel BEMS Théoneste Bagosora!

Akomeza yemeza ko amatara yo ku kibuga cy’indege yajimijwe ibyo bigatuma indege isubira hejuru bityo bikorohera abashakaga kuyirasa kuyihamya neza! Aha umuntu yakwibaza uwajimije ayo matara niba byarabayeho koko mu gihe bizwi ko ikibuga cyarindwaga na ingabo za MINUAR kugeza ubwo izo ngabo zajyaga zangira kugwa zimwe mu ndege zabaga zizanye intwaro zatumijwe na Leta ya Perezida Habyalimana mbere y’uko hasinywa amasezerano y’Arusha!

Ngo Dallaire iyo abitekereje mu mutwe we mu butyo bwa gisirikare ngo asanga ari intagondwa z’abahutu zabikoze! Avuga kandi ko ngo abaGP babujije abasirikare be kugera aho indege yaguye mu gihe cy’ibyumweru 3 bityo bigatuma atabasha gukora iperereza! Ariko umuntu akibaza impamvu iryo perereza atarikoze nyuma abo baGP bamaze kuhava.

Dallaire yemeza ko ikiganiro atanze kuri uyu wa kane tariki ya 22 Gicurasi ari icya nyuma ku bijyanye na Genocode yabaye mu Rwanda, ariko ngo mbere yo kuva mu bibazo bijyanye n’u Rwanda burundu ngo azatangaza inyandiko yavuye mu bushakashatsi yakoze irimo ibimenyetso simusiga urugero ngo azashyira ahagaragara amazina y’abamubujije gutabara mu 1994!

Roméo Dallaire ngo asanga urukiko rw’Arusha rutaraciriye imanza abatumye Genocide iba kuri we ngo hari 4 bihishe muri Canada, abandi bakaba barabonye ubuhungiro mu Bufaransa na Nouvelle Zélande. Kuri we ngo abatekereje kuri Genocide barakidegembya!

Umunyamakuru yamubajije icyo yakora ubu ibintu umuntu abisubije inyuma mu 1994, Dallaire yasubije ko ngo aho gukoresha telefone atabaza ngo ubu yafata indege akajya gukomanga ku nzugi i  New York, Londres, na Washington! Uwasesengura yasanga uyu munyacanada ntaho aduhishe byibura atubwiye abafite uruhare rukomeye mu byabaye mu Rwanda aho babaga bari, si i Kigali ahubwo ni i New York, Londres na Washington!

Marc Matabaro

The Rwandan