RPF mu bwoba bwinshi bw’amashyirahamwe afite imizi mu mibereho ya mbere y’intambara ya 1990

Banyarwanda banyarwandakazi ndabasuhuje imana ibahe amahoro n’imigisha kandi ibarinde buri wese aho ari kugeza igihe izabonera ko ari ngombwa ko tubohorwa. Ikinteye gufata ikaramu ngo nandike ni ibintu maze igihe mbona bibera mu Rwanda aho nta munsi usigaye wira nta muntu wivuganywe cg utawe mu munyruru na RPF yafashe u Rwanda yitwaje intwaro, none ikaba ishaka n’igitinyiro ikoresheje iterabwoba rishingiye ku mfu za hato na hato.

Mu by’ukuri n’uwavuga ko RPF isigaye yarahindutse umuntu umwe ku buryo kuvuga ko ko iryo shyaka risigaye riyoborwa na kamere ya president waryo ari we President Paul Kagame nti yaba yibeshye cyane. Ibi ntawe ukibishidikanyaho kuko ingero ni nyinshi z’amagombo we ubwe yisohoreye mu kanwa agamije kwerekana ko utazamutinya ngo aceceke azajya amukuraho ngira ngo nniba nibuka neza yigeze no kuvuga ko umuntu aceceka ari uko yavuyemo umwuka.

Abakurikirana discors ze ngira ngo ntawabara inshuro yashoboye gusohora ijambo kwica mu kanwa ke ashize amanga, aho anashishikariza yewe n’abandi kuba nka we nabo bagafata uruphu nk’uburyo bwiroshye bwo kwivuna uwo udashaka.

Ikinteye kwegura ikaramu cyane cyane nagira ngo mbagezeho isesengura nakuye mu byo maze igihe mbona bibera mu Rwanda byanteye gutekereza ku mitegekere y’ishyaka riri ku butegetsi. Abibuka neza ngira ngo mushobora kuba mwagira icyo mutekereza ku isano iri hagati y’ibikorwa bikurukira.

– Isenywa ry’amashyaka yahozeho mbere ya 1990
– Ikurwaho ry’indirimbo abantu bo mu Rwanda rwa mbere ya za 90 bibonamo
– Ikenesha n’iyicwa ry’abaherwe bo mu Rwanda rwa mbere ya 1990
– Isenywa ry’amadini yakomeye kuva mbere y’iyaduka rya RPF
– Isenywa ry’amakipe n’amashyirahamwe abantu bo mu Rwanda rwa mbere ya rpf bibonamo nka Rayon sport n’andi
– Guhindura amazina y’uturere n’imirenge

Nyuma yo gusoma iyi imirongo mvuze haruguru, ngira ngo abenshi muri mwe bemeranywa na njye ko ibyo bikorwa bigiye koreka u Rwanda byose bifite icyo bihuriyeho ari cyo ubwoba RPF ifitiye ikintu cyose cyatuma abanyarwanda bishyira hamwe, cyangwa bibuka ibihe byiza bigeze kugira bikaba byarabaciye mu myanya y’intoki.

Ni inde utari yazenga amarira mu maso yumvise akaririmbo nka “izuba rirarenze” kakundaga kuzamo mu kagoroba inka zigeze mu rugo zitangiye gukamwa abantu bose batashye bicaye baruhuka nta n’umwe utekereza gushimutwa, abantu bose bavuye guhinga ibyo bihitiyemo mu bishanga byabo? Jye mbona gukura indirimbo nk’izo kuri radio ari ugushaka gusibanganya ibitwibutsa ibyiza byigeze kubaho kuko kubitekereza bishobora gutuma abantu bakanguka ikinya cya rpf (ubwoba) kikabashiramo. Sinzi kuri mwe ari ko kuri njye indirimbo ni kimwe mu bintu binterura bikantereka mu gihe cyashize bigasa nk’aho nongeye kugisubiramo nkibuka nkanagereranya.

Ni inde uhakana ko ku rugero rwa 60 0/0 rpf yafashjwe na bamwe mu bacuruzi bari bakomeye mu Rwanda? Ese ni inde utabona ko abacuruzi bayifashije ngo itsinde batatinze kwicuza aho bamariye kugereranya ubucuruzi bwabo mbere na nyuma ya rpf? Ngira ngo abenshi muri bo bisamye basandaye bagashaka kubikosora aho bisanze bo n’imiryango yabo twese turahazi kuko utarishwe yarahunze utarahunze ubu akaba abarizwa mu munyururu. Aha niho turi kubona abantu nka ba Diane Rwigara bahanganye na RPF kandi bivugira ubwabo ko bahoze kuri social medias barengera ubwo butegetsi bubagejeje aho bageze. Aha singaye Diane ahubwo njye ndamushima kandi ndamwubaha kuko yerekanye ko umuntu ashobora gukunda umubyeyi we ku buryo yemera akanabizira.

Abibuka neza muribuka igihe rayon sport itsinda APR kuri stade amahoro indirimbo abarayons baririmbye “mbe gikona we waba usize inkuru ki imusozi aho ntiwaba ugiye wari ruvumwa, amadollars wararunze,……..”. Ndemera ntashidikanya ko 1000 0/0 by’abantu baririmbye ino ndirimbo aria bantu bahoze mu Rwanda mbere ya 90 ari nabo bakomeje kurwana kuri rayons sport. Nemera kandi ko revolution iramutse ibaye muri bariya bafana ari ho havamo abajya imbere y’abandi kuko iriya ndirimbo irabisobanura neza cyane.

Ngicyo rero igituma rayon sport igeraniwe buriya njye mbona igeze aho MDR yari igeze mu 1995 kuko ni identité kurusha uko ari ikipe. Bariya baririmbye iriya ndirimbo ni nabo baririmbaga “mbabarira” kandi ngirango aho izo ndirimbo zitandukaniye twese turahabona. Imwe ni ukwidagadura indi ni ukwigaragambya kandi ibyo bintu bibili biratandukanye. Mu Rwanda twagize igihe kwidagadura byabaga ari ukwidagadura abantu ntibibuke ibya politique kuko politique ntacyo yari ibangamiyeho ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Abantu bafite mu nshingano zabo gusibanganya amateka bari mu murongo uberanye n’intego yabo ariko bizabagora kuko ntawe usiba amateka. Niyo mpamvu njye nkivuga ko ngiye I Gitarama, Ruhengeri, Byumba n’ahandi kandi ngira ngo ni ko bimeze kuri benshi muri mwe.

Imana ifashe u Rwanda n’abanyarwanda

Gasimba Paul/Bruxelles