RRM+ CNRD +PDR= MRCD TWABAREGA IKI?

Nyakubahwa muyobozi wa the Rwandan, nkwandikiye ngirango untambukirize iyi nkuru ikubiyemo Ibitekerezo byanjye bwite.

Mu by’ukuri maze kubona itangazo ryo kwihuza kwa RRM na CNRD nahise nibuka ukuntu CNRD yatandukanye na FDLR iyirega ko ntacyo ikora ngo yihutishe urugamba; ibi bikaba arinabyo abasore ba RRM batangaje ubwo ba sezeraga muri RNC .

Mu by’ukuri rero ikipe ya Gen Wilson Irategeka na Gen we Hamada ba CNRD ndetse n’ikipe ya SANKARA Callixte na Noble Marara ba RRM bafite akazi katoroshye ko kugarurira ikizere impunzi z’abanyarwanda bacuriwe ishyanga ndetse n’abari mu Rwanda bahahamuwe n’ingoma ya FPR Inkotanyi.

Dukurikije uko twumva ko RRM ifite imbaraga mu Gihugu aho ngo yigaruriye imitima y’urubyiruko rwinshi rwashobewe, ndetse n’ ibyitso mu nzego za Leta ukongeraho ingufu CNRD ifite Dore ko SUD KIVU yose Gen Hamada agenzura igice kiruta u Rwanda inshuro 2 mu gihe muri Nord Kivu ahari ibirindiro bikuru ngo bya CNRD ingabo za Gen IRATEGEKA zigenzura agace kari hafi kungana n’u Rwanda nta kabuza ko izi mbaraga zihurijwe hamwe izi mbere nizo hanze; amaraso mashya y’abasore ba RRM benshi bahoze mu nkotanyi bazi amayeri yazo n’uko zirwana kandi bakunze kumvikana ku maradiyo ko barambiwe ibigambo bashaka kwesurana na Kagame bashyize kubutegetsi; kongeraho ingufu z’ abasore ba CNRD ba kamiritse ishyamba ariko na none barirambiwe bashaka gusubira iwabo; ntakabuza ko uretse amashitani asa n’ayateye opposition nyarwanda ubundi MRCD yakadukijije igisuzuguriro n’umwirato wa Kagame ngo byanyuze mu yihe nzira?????

IGISHYA MBONA

1.abasore b’abatutsi nabo bashotse ishyamba

Mu myaka 24 ishize Kagame na FPR ye ntakindi ubutegetsi bwabo bwubakiyeho uretse gukangisha genocide. Kuba uyumunsi habonetse umutwe w’abasore b’abatutsi basanzwe bazwi muri Opposition barimo abacikacumu nka SANKARA ndetse na MARARA wavuye i Bugande akaba yarahoze mu barindaga Kagame bakaba biyemeje kuyoboka ishyamba ntakabuza Kagame bizamugora gusobanurira isi uburyo yatewe n’interahamwe.

2. CNRD UBWIYUNGE ITSINZE IGITEGO CYA POLITIKE

Kuva 1994, abahutu bameneshwa mu gihugu bakomeje kwikorera umusaraba bonyine mu ma shyamba ya Kongo; kuba uyumunsi rero CNRD imaze umwaka ivutse ibashije kwihuza na RRM imaze amezi macye ivutse uwavuga ko ari ingaruka zo kuba RNC ya Nyamwasa na FDLR ya Byiringiro bamaze imyaka irenga 8 barananiwe kumvikana, uwabibona atyo ntiya gatewe amacumu.

Aho kwibasira abishyize hamwe ahubwo FDLR na RNC nabyo byakabateye ishyari ryo guhuza bagatabara abanyarwanda aho gukomeza kwiyemerana amagambo atagira ibikorwa.

Ku bwanjye nkaba mbona akari karabuze kabonetse kuko twari tumenyereye amashyaka ya politike gusa arimo abahutu n’abatutsi; kuba rero abahutu n’abatutsi biyemeje guhuriza hamwe imbaraga za gisirikare niza politike ntawabura kubishyigikira uretse ba ntamunoza cg umwe ubura icyo atuka inka akavuga ngo dore urucebe rwabo.

3. DIPLOMACY IZABOROHERA

Kuba RRM na CNRD byabasha gukubita ikibatsi FPR umusaza Rusesabagina umwe mu banyarwanda bacyeya bibyamamarare bashobora gukomanga henshi bagakingurirwa kandi ijwi ryabo ri kumvikana iyi nayo niturufu ikomeye kuri MRCD ishobora kuyifasha guhigika FPR mu gihe cya vuba.

UMWANZURO

MRCD izahura ningorane zikomeye, cyane ko abanyarwanda benshi barambiwe amagambo banyotewe n’ ibikorwa. Bahawe ikizere kenshi kikaraza amasinde. Kuburyo rero kugirango MRCD ireme agatima abanyarwanda igomba gukora agakorwa mu gihe kitarambiranye kagaragariza FPR ko na Nyina wundi abyara umuhungu.

Ku rundi Ruhande abanyotewe n’impinduramatwa nabo bose ntibakwiye kwigira ba ntibindeba ngo baterere iyo ahubwo bakwiye nabo gushyigikira MRCD kuko ntagica intege nko kubona abasirikare babura imiti mugihe izindi mpunzi zimaze guhaga wine na byeri ugasanga zijujuta ku mbuga za what up na Facebook ngo ibintu biratinda.

UMUSOMYI WA THE RWANDAN

KAYIRANGA Richard
KAMPALA

2 COMMENTS

  1. Birashimishije cyane kwumva abanyarwanda bari gushyira hamwe ingufu zabo kugirango birukane umudayimoni witwa RPF.
    Gusa Hamada na Marara dans une même marmite,ne criez pas trop vite à la victoire.

  2. Biradushimisha cyane iyo twumva abanyarwanda begeranya imbaraga zabo kugirango badukurire mu nzira igikoko cyitwa RPF.
    Ariko rero Hamada na Marara mu nkono imwe…Afite akazi katoroshye Rusesabagina.

Comments are closed.