RSF Ihangayikishijwe n’u Rwanda ku Buyobozi bwa Francophonie

Louise Mushikiwabo

Umuryango uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru “Reporters sans Frontières”, RSF, watangaje ko ufite impungenge ku bushake bw’u Rwanda bwo kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie, OIF.

Mu itangazo RSF yashyize ahagaragara, iravuga ko “u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikomeye mu rwego rwo guhutaza ibinyamakuru n’abanyamakuru.”

Ku rutonde rw’ibihugu byubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru rw’uyu mwaka w’2018, RSF ishyira u Rwanda ku mwanya w’156 ku bihugu 180. RSF, iti: “Mu bihugu 58 bigize OIF, bitanu byonyine gusa ni byo birusha u Rwanda ubukana bwo guhutaza itangazamakuru.”

Iyo urebye ku rutonde rwa RSF, usanga ibi bihugu bitanu ari Uburundi, Misiri, Laos, Djibouti, na Vietnam.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, arahabwa amahirwe menshi yo gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru wa OIF, nyuma yo kubona inkunga y’Ubufaransa n’iy’Afurika yunze ubumwe.

Itora rizaba mu nama y’abakuru b’ibihugu n’abakuru ba guverinoma ba OIF izateranira i Yerevan, umurwa mukuru w’igihugu cy’Armenia, mu kwezi kwa cumi gutaha.

RFS ikibaza, iti: “OIF izateza gute imbere itangazamakuru n’ubwisanzure bwaryo niba iyobowe n’umuntu ukomoka mu gihugu kimaze imyaka 18 gihonyanga uburenganzira bw’itangazamakuru?”

Undi kandida ni Umunyakanadakazi Michaëlle Jean, ucyuye igihe cy’imyaka ine, ariko ushaka indi manda ya kabili.

1 COMMENT

  1. hhhhhhh ni mu mugambanire atazajya kur’uwo mwanya,na cyane ko yaba abasanze mu bavandimwe banyu bo kwa Mitterand hhhhh,kdi ikibazo kinabahangayikishije kurushaho n’uko ar’umututsi(nshyize mu mvugo zanyu) gusa mur’abaswa kuko muhora murwana n’ikirere kdi nta ujya atsind’igihe.na France imaze kwitegereza

Comments are closed.