Rubavu: Abaturage bahanganye na polisi n’abayobozi b’ibanze!

    Aha ni mu karere ka Rubavu umurenge wa Nyamyumba akagari ka Rubona. Aho kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nzeli 2016 ahagana saa tatu z’amanywa ubutegetsi bwahamagaje inama y’abaturage yo kubahatira kuva mu masambu yabo bafitiye ibyangombwa bya burundu bahawe n’ubutegetsi , kandi bamaranye imyaka 57 ariko ubutegetsi bukaba bushaka kuyabanyaga nkuko byahoze ngo buyatuzemo abahungutse nk’uko byahoze.

    Abaturage bakigera muri iyo nama yari iyobowe n’umukuru wa polisi mu karere ka Rubavu (DPC)  hamwe na gitifu w’umurenge wa Nyamyumba Sebikari aho bahise batangariza abo baturage ko bagomba kuva muri ayo masambu vuba na bwangu.

    nyamyumba2

    Umuturage ushatse kubaza ikibazo bagahita bamwambika amapingu. Abaturage bahise barya karungu batangira gusakuza cyane babwira uwo mu polisi ko niba bigenze gutyo intambara igiye kurota bahita bazenguruka imodoka ya polisi yari imaze gupakirwa abambitswe amapingu abandi batoragura amabuye hirya no hino bavuga ko niba bagenzi babo batarekuwe ibintu bigiye guhindura isura amateka akisubiramo.

    DPC abonye bikomeye abafashwe abakura mu modoka yinginga Abaturage ngo bagarure ituze ahita yurira imodoka ayabangira ingata.

    nyamyumba1

    Gaspard Musabyimana