Rubavu: Umusirikare wambaye nk’uwa Congo yarashwe n’ingabo z’u Rwanda

    Umusirikare wambaye impuzankano y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarasiwe mu mudugudu wa Rutagara, akagari ka Rukoko mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu nyuma yo kwinjira mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatatu ku ya 15 Kamena 2016.

    Capt. Nzabirinda Pascal uhagarariye ingabo z’u Rwanda muri ako gace, yavuze ko mu ma saa mbiri z’ijoro uwo musirikare yashatse kwinjira mu birindiro akabonwa na Cpl. Mukeshimana Jean Marie Vianney wari ku burinzi amusaba kumanika amaboko inshuro eshatu undi aranga.

    Nzabirinda avuga ko mu rwego rw’ubwirinzi Mukeshimana yamurashe agahita apfa.

    Ati” Ubwo hari mu masaha ya saa mbiri z’ijoro umusirikare wambaye imyambaro ya FARDC yinjiye mu birindiro by’u Rwanda arenze umupaka ahaba hahagaze ingabo zacu zirinda umutekano, Caporal JMV Mukeshimana aramubona amusaba kumanika amaboko ubugira gatatu ariko we akomeza kuza amusatira abonye akomeje kumwegera ashyiramo isasu ararimurasa ahita apfa.”

    Inkuru irambuye>>