By Jean-Jacques Bigwabishinze
Urubanza rw’abo kwa Rwigara
Ni impanga n’izarubanjirije,
Mu manza za politiki
Zaciriwe mu Rwanda;
Na rwo rwuzuyemo amanyanga,
Rurangwamo amakenga,
Ntirwaciriwe i Mutakara !
Izuba ryararengaga,
Mbona ari ikirengarenga,
Nkibwira ko akarengane
Kazarengana na ryo,
Ejo ryakongera kurasa,
Rigasanga bene Kanyarwanda
Batakiburirwa irengero,
Ngo bashyirwe ku ngoyi
Bazira akarengane.
Dore umunsi uciye ikibu,
Inkuru y’urubanza yangezeho;
Iryo hohoterwa rikabije
Ryitwikiriye isura y’ubutabera
Ryanteye kwivumbura,
Numvise ko Shima Rwigara,
Umwari watwitangiye,
Noneho ari we utahiwe
Mu gutotezwa n’iyi ngoma
Y’ubutegetsi bw’igitugu,
Ikomeje guhekura igihugu.
Urubanza rw’uwo mwari
Rucibwa na Kagame,
Kagame ka Rutagambwa,
«Intore izirusha intambwe»;
Ni we utyaza iyo ntorezo,
Rwamukire y’ingeri nshyashya,
Utinyutse kumunenga
Akayimukubita ku gakanu,
Atitaye ku nduru
N’akamu k’abatabaza.
Iyo amaze gufata umwanzuro,
Awunyuza ku byegera bye,
Ngo biwushyikirize inkiko,
Abacamanza b’ingoma
Nibamara kuwumira bunguri
Bajye kurenganya umwari
Watinyutse kwamagana amakosa
Y’ubutegetsi bw’Inkotanyi.
Umwari Shima Rwigara
Ibye bizwi na bose:
Kagame yamwishyizemo,
Amutangira ku mugaragaro,
Amugabiza inzego za Leta,
Ngo zimugaraguze agati,
Zibasire umuryango we wose,
Nibirimba ziwurimbure !
Natabarije uwo mwari,
Abazi Kagame barampebya,
Bati « ntagira rutangira,
Ni igikurankota,
Ubwo yariye karungu,
Akaba akûubììra imikaka,
Agakabura amakuza,
Arashaka urugimbu
Rw’umwana w’intama ! ».
Nti « ese bariya bacamanza
Ko mbona babukereye,
Bambaye amakanzu y’ubumanzi
N’imishanana y’ubushishozi,
N’amakote y’ubudakemwa,
Ntibazagira ikimwaro,
Bakarenganura uwo mwari ? ».
Bati « ubutabera ni baringa,
Ubucamanza bw’u Rwanda
Burarwaye, burarembye,
Buracyari mu kirago,
Kwijajara si iby’ejo;
Uzira ubusa azira guhigima,
Iyo agumye ku izima arabizira,
Kujurira bikitwa kirazira ! ».
Ubutabera bw’isi ni nk’igicucu:
Uricara kikakwicara iruhande,
Wagenda kikakugenda inyuma,
Ku manywa y’ihangu ukagikandagira,
Kiberinka yatangaza kikakwitaza,
Kikarambya, kikirambura, kikagusumba,
Izuba ryarenga kikarembera,
Urumuri rwazima kikazimira.