RUCIBWA RUTE URUBANZA?

By Jean-Jacques Bigwabishinze

Urubanza rw’abo kwa Rwigara

Ni impanga n’izarubanjirije,

Mu manza za politiki 

Zaciriwe mu Rwanda;

Na rwo rwuzuyemo amanyanga,

Rurangwamo amakenga,

Ntirwaciriwe i Mutakara !

Izuba ryararengaga,

Mbona ari ikirengarenga,

Nkibwira ko akarengane

Kazarengana na ryo,

Ejo ryakongera kurasa,

Rigasanga bene Kanyarwanda

Batakiburirwa irengero,

Ngo bashyirwe ku ngoyi 

Bazira akarengane.

Dore umunsi uciye ikibu,

Inkuru y’urubanza yangezeho;

Iryo hohoterwa rikabije

Ryitwikiriye isura y’ubutabera

Ryanteye kwivumbura,

Numvise ko Shima Rwigara,

Umwari watwitangiye,

Noneho ari we utahiwe

Mu gutotezwa n’iyi ngoma

Y’ubutegetsi bw’igitugu,

Ikomeje guhekura igihugu.

Urubanza rw’uwo mwari 

Rucibwa na Kagame,

Kagame ka Rutagambwa,

«Intore izirusha intambwe»;

Ni we utyaza iyo ntorezo,

Rwamukire y’ingeri nshyashya,

Utinyutse kumunenga

Akayimukubita ku gakanu,

Atitaye ku nduru

N’akamu k’abatabaza.

Iyo amaze gufata umwanzuro,

Awunyuza ku byegera bye,

Ngo biwushyikirize inkiko,

Abacamanza b’ingoma

Nibamara kuwumira bunguri

Bajye kurenganya umwari 

Watinyutse kwamagana amakosa 

Y’ubutegetsi bw’Inkotanyi.

Umwari Shima Rwigara

Ibye bizwi na bose:

Kagame yamwishyizemo,

Amutangira ku mugaragaro,

Amugabiza inzego za Leta,

Ngo zimugaraguze agati,

Zibasire umuryango we wose,

Nibirimba ziwurimbure !

Natabarije uwo mwari,

Abazi Kagame barampebya,

Bati « ntagira rutangira,

Ni igikurankota,

Ubwo yariye karungu,

Akaba akûubììra imikaka,

Agakabura amakuza,

Arashaka urugimbu

Rw’umwana w’intama ! ».

Nti « ese bariya bacamanza

Ko mbona babukereye,

Bambaye amakanzu y’ubumanzi

N’imishanana y’ubushishozi,

N’amakote y’ubudakemwa,

Ntibazagira ikimwaro,

Bakarenganura uwo mwari ? ».

Bati « ubutabera ni baringa,

Ubucamanza bw’u Rwanda

Burarwaye, burarembye,

Buracyari mu kirago,

Kwijajara si iby’ejo;

Uzira ubusa azira guhigima,

Iyo agumye ku izima arabizira,

Kujurira bikitwa kirazira ! ».

Ubutabera bw’isi ni nk’igicucu:

Uricara kikakwicara iruhande,

Wagenda kikakugenda inyuma,

Ku manywa y’ihangu ukagikandagira,

Kiberinka yatangaza kikakwitaza,

Kikarambya, kikirambura, kikagusumba,

Izuba ryarenga kikarembera,

Urumuri rwazima kikazimira.