Rugarika: ingona yariye undi muntu agiye kuvoma muri Nyabarongo!

Inkuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi.com aravuga ko mu masaha ya saa kumi n’ebyiri mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017, umuturage wo mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi witwa Habamenshi Oreste, yariwe n’ingona ubwo yari agiye gushaka amazi mu ruzi rwa Nyabarongo, ubuyobozi bukaba bukomeje gusaba abaturage kuba maso.

Pierre Celestin Nsengiyumva, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu muturage witwaga Habamenyi Oreste yari atuye mu mudugudu wa Ruramba mu kagari ka Masaka, akaba yari umugabo wubatse ufite umugore n’abana batandatu.

Uyu muyobozi avuga ko abaturage bo muri uyu mudugudu no mu bice bindi bigize akagari ibi byabereyemi, bari barahawe amazi ku muyoboro uri hafi aho ndetse abaturage bakaba bari barakoresheje amafaranga y’ubudehe bakawagura, ariko moteri yohereza ayo mazi ikaba yarapfuye, babimenyesha akarere ka Kamonyi kabemerera ko bazabashakira uko iyo moteri isanwa cyangwa hakagurwa indi, ariko mu gihe bitarakorwa abaturage bakaba barakoreshejwe inama ubuyobozi bubasaba ko bakwemera bakajya kuvoma kure aho kujya muri Nyabarongo aho bashobora kuribwa n’ingona. N’ubu asaba abaturage ko baba maso, bakitwararika kujya muri Nyabarongo kuko bashobora kuhaburira ubuzima.

Ikibazo cy’ingona zirya abantu muri Nyabarongo gikomeje gutera inkeke, kuko mu gihe gito abantu batatu bahitanywe nazo. Tariki 12 Kanama 2017, nabwo umuturage wo mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yishwe ariwe n’ingona ubwo yari agiye kuvoma mu gishanga cya Nyabarongo, uwo akaba ari umugabo witwa TUGIRIMANA Jean Pierre.

Tariki 23 Nyakanga 2017, nabwo umubyeyi witwaga Nyirampakaniye Sperata w’imyaka 54 wari utuye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, nawe yishwe n’ingona ari mu masaha ya mu gitondo, ubwo nawe yari agiye gushaka amazi muri iki gishanga cy’uruzi rwa Nyabarongo.

Aha muri Nyarugenge ho, n’ubwo ubuyobozi bukomeza kwegereza aba baturage amazi meza, hari bamwe mu baturage bataragerwaho n’amazi banga kujya ahamaze kugera amavomero bagahitamo kujya kuri Nyabarongo baba babona ari hafi yabo, bakirengagiza ko bashobora kuhahurira n’ibyago byo kuribwa n’ingona. Ubuyobizi ariko buvuga ko bufite gahunda yo kugeza amazi ku baturage bose baturiye Nyabarongo kuburyo buri wese azajya avoma hafi kandi akavoma amazi meza atangombye kujya kuri Nyabarongo.