Rugikubita Leta inaniwe gucumbikira abo yirukanye Bannyahe

Yanditswe na Ben Barugahare

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yakangaranyije abanyamakuru n’abaturage ba Kangondo, nyuma y’aho Akarere katabashije kubishyurira ubukode nk’uko bwari bwarabasezeranije.

Abaturage bimuwe ku gahato muri Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe, bavuye mu mazu yabo bijujuta, kuko basezeranywaga amafaranga ibihumbi mirongo itatu y’ubukode buri kwezi, batitaye ku bunini bw’umuryango wimurwa. Urundi rwibutso rubi basigaranye ni urwo kuhava bisenyeye, kuko bari babitegetswe kubikora bahagarikiwe n’Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego zishinzwe umutekano.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize, tariki ya 23/07/2020 bazindukiye ku Karere kwaka amafaranga y’ubukode bemerewe mu gihe batarahabwa ingurane y’ubutaka bwabo, ariko batashye amara masa, nyuma yo gusezeranywa ko kuwa mbere tariki ya 27/07/2020 bagombaga kwishyurwa binyuze kuri konti zabo muri Banki, ariko nta cyakozwe, ari nayo mpamvu yabateye kongera kuzindukira ku karere ka Gasabo uyu munsi kuwa 28 Nyakanga 2020.

 Ubuyobozi bwa Gasabo bukibona isahinda rihari bwategetse abanyamakuru kwitandukanya n’abaturage, bakajya gutegerereza ahandi. Abaturage bashyizwe muri salle mu kiganiro cyabahuje mu muhezo n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, wabashwishurije, ababwira ko nta kiraboneka.

Umuyobobozi w’Akarere ka Gasabo yasohotse ajya gutera ubwoba abanyamakuru abategeka gusiba amajwi n’amafoto bafashe, ariko nabo bamubera ibamba.

Abaturage bahise batera hejuru babwira abanyamakuru ko icyifuzo cyabo ari ukwemererwa kujya gukambika mu mahema bazashinga mu matongo yabo, ubundi bakiberaho nk’impunzi.

Ni kenshi inzego zinyuraye za Leta zagiye zitangaza ko  abaturage ba Bannyahe bafite abantu babari inyuma ku mpamvu za politiki, aba baturage bo bakaba babihakana, bakavuga ko ari iterabwoba bashyirwaho, kandi ko batazabura gukomeza kuburana uburenganzira bwabo.