RUHANGO: UMUSAZA  MUNYENTWARI, UMUHUNGU WE NZABANDORA N’UMUKAZANA, RIB YABATWAYE GISHIMUSI I KIGALI.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ubusanzwe iyo umuntu afashwe itegeko riteganya ko afungirwa ku nzu yagenewe gufungirwamo imwegereye. Ariko ibyo RIB yadukanye byo ni akumiro gusa! Twumvise RIB (Rwanda Investigation Bureau) tugira ngo ubwo yitiranwa n’ishami rya America rishinzwe iperereza (Federal Investigation Bureau) igiye guhindura imikorere hazemo ubunyamwuga. None ifatwa n’ifugwa biri kugaragara ko ari ishimuta gusa!

Kuya 19 Ukuboza 2018  ku gicamunsi abaturage bagiye kubona babona abagabo batutu binjiye mu rugo rw’Umusaza MUNYENTWARI Germain bakunda kwita KABAYIZA uri mu  kigero cy’imyaka 54, ruri mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka  Buhoro ho muri Ruhango maze batwara uwo musaza, basiga babwiye umukecuru we ko bagiye kumuha akazi k’ubwubatsi kuko ari umufundi.

Umukazana we nawe wari aho hafi witwa UWIRAGIYE Jeanne nawe baramujyanye abaturage bari hafi aho babona babinjije mu modoka ifite ibirahure bitabona babona yerekeje mu cyerekezo cy’I Kigali.

Ku munsi wari wabanjirije uwo, umuhungu wa Munyentwari ufite imyaka 22 witwa NZABANDORA William ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yazindutse ajya ku kazi ke uko bisanzwe ntiyagaruka imuhira. Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko abandi bamotari bagenzi be babonye umugabo waje mu mudoka ya RIB asubiye i Kigali ariwe utwaye Moto ya Nzabandora.

Ku ya 20 Ukuboza 2018 mu masaha y’umugoroba abaturage bagiye kubona babona Umukazana wa Muzehe Munyentwari agaruwe n’abapolisi 3 dore ko yari yasize abana 2 bato harimo n’utaruzaza imyaka ibiri.

Umwe mu bagerageje kutwegeranyiriza ayo makuru uri mu Karere ka Ruhango, yatubwiye ko icyo yabashije kumenya ari uko uwo muryango bashobora kuba bawuziza ko wari inshuti za Cassien Ntamuhanga kuva akiri umunyamakuru kuri Radiyo Ubuntu Butangaje (Amazing Grace Radio). Ikindi ni uko babaraje kuri Police Station ya Remera ho mu Umujyi wa Kigali. Kuva icyo gihe kugeza ubu uwo musaza n’umuhungu we ntawe uzi amakuru yabo!

Mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo, Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba na Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali, hamaze iminsi havugwa ibibazo by’abaturage bataka bavuga ko ababo baburiwe irengero, bamwe bakaza kugaragara ari imirambo abandi bikaza kugaragara ko ari igipolisi gishinzwe iperereza RIB cyari kibafite. Niba bamwe bashimutwa bakaboneka mu maboko ya RIB, abicwa bo ubwo aho siyo ibica? Ikibabaje ni uko imirambo yirirwa itoragurwa hirya no hino mu gihugu birangira bityo ntawe umenye amaherezo cyangwa ngo iperereza ryerekane ababigizemo uruhare.