Ruhengeri:Bamwe mu biga muri Musanze Polytechnic batunzwe n’ibisheke

Bamwe mu banyeshuri biga mu Ishuri Rikuru Nkomatanyamyuga rya Musanze (Musanze Polytechnic) barataka inzara batewe n’uko bamaze amezi arenga abiri batabona inguzanyo ya buruse bityo bakaba batunzwe n’ibisheke biririrwa bakanabirarira muri iyi minsi basigaye ku ishuri mu gihe ibindi bigo biri mu biruhuko.

Iri shuri riherereye mu murenge wa Nkotsi Akarere ka Musanze ryigamo abanyeshuri 144 bahabwa buruse, abenshi muri bo bakaba bemeza ko bababyeho mu buryo butabereye abanyeshuri bo muri Kaminuza.

Uwizeyeyezu Goreth umwe muri aba banyeshyri yagize ati “Twebwe turi bamwe mu batangiye umwaka w’amashuri amasomo ageze hagati, na n’ubu turacyari ku masomo mu gihe abandi bari mu biruhuko, ubu aho turira mu kigo harafunze, ntitukibona aho turya, mu maresitora na bo bamaze kuturambirwa kuko mu gihe cy’amezi abiri, urya kandi utishyura, bageraho bakumva ko ubarambiye. Gusa kubera ko nta kundi twabigenza ubu umuntu agura igisheke cy’amafaranga 500, ukakirya nk’iminsi 2, mu gitondo na nimugoroba.”

Bizimana Richard yongeyeho ati “Rwose kuba tutabona ifunguro kubera bourse isa n’iyahagaze mu gihe cy’amezi abiri ubu n’igisheke byatumye kizamura ibiciro, kuko ni byo bidutunze, umuntu yanga kwanduranya agahitamo kwigurira igisheke; hari na bamwe mu banyeshuri ba hano bajya gutira ibikoni mu baturage ba hano kugira ngo birwaneho bateke.”

Ingabire Laetitia umwe mu bafite resitora hanze y’ikigo usanzwe agaburira abanyeshuri ku nguzanyo bakazamwishyura babonye buruse yavuze ko kugeza ubu bamaze kumwambura arenga ibihumbi 400.

Umuyobozi wa Polyitechnic Musanze Abayisenga Emile, na we yemera ko iki kibazo gihari ariko kirimo gushakirwa igisubizo.

Yagize ati “Mu by’ukuri abagera ku 144 ni bo bamaze amezi 2 batabona amafaranga ya bourse, ariko iki kibazo turimo turagikurikirana muri REB kugira ngo na bo babone ibibatunga. Icyo turimo dukora na none kuri ubu ni ukubahuza na rwiyemezamirimo uteka kugira ngo bajye bafata ifunguro ubundi amafaranga ya bo naza bazamwishyure.”

Yakomeje ahamya ko abanyeshuri basigaye ku kigo ngo barangize amwe mu masomo batarangije kwiga no kubazwa.

Source: Imvaho Nshya