Mu rwego rw’umushinga “Ibirari by’Amateka” dukomeje gukoraho, umushinga ugamije kubagezaho ubuzima bw’abanyarwanda bamenyekanye cyane mu kinyejana cya makumyabiri, ukaba waratangiye mu mpera za 2017, turagira ngo aha tuvuge kuri umwe mu bahanzi gakondo. Uwo ni Rujindiri Berinari. Dutangiriye kuri we kubera ko ari mu bacuranzi b’inanga b’ingenzi benshi bo hambere twibuka, kandi tuzavugaho nibidukundira. Abazavugwa nyuma ye, nabo bakiranura umurya wayo, ijwi ryayo ndetse n’amagambo baba bawusangiza, byose bikanogera ababumva, ni Sebatunzi Yozefu na padiri Kabarera Viyateri.
Rujindiri Berinari yavutse ahagana mu mwaka w’i 1900, nyina umubyara yari Umutwakazi w’i Munanira muri Masango ya Gitarama ya kera. Ise umubyara ni Mahwehwe wari waravutse ku ngoma ya Rwogera akaza kwitaba Imana muri 1920. Rujindiri niwe yigiyeho gucuranga. Naho umubyeyi Mahwehwe we akaba yari yarigiye kuri Gicunatiro. Ibihangano bya Rujindiri bizwi, byafatiwe amajwi muri 1974 aho yari atuye ku musozi wa Mbati muri Mugina ha Gitarama.
Rujindiri Bernari yabaye igihe kinini ibwami mu rukari rwa Musinga na Rudahigwa. Incurango ze zari izo gushimisha umwami n’abamugaragiye, ndetse n’abashyitsi b’imena be. Yagororewe inka n’amafaranga make igihe cye ibwami kirangiye.
Ibihangano byinshi ni ibyo mu gihe cyo ku ngoma ya Rwabugiri, bikaba byarahimbwe bisingiza insinzi mu ntambara zashojwe n’ingoma. Abandi bahanzi Rujindiri avuga bo mugihe cye, nabo bibandaga ku mateka, ni nka ba Rudakemwa, Karira, Rukaramanzi na Gicunatiro. Bose kandi bakaba barabaga mu rukari rw’umwami Rwabugiri.
Bivugwa ko mu gihe ingoma ya cyami yahirikwaga na repubulika muri za 59 na 61, hari ibihango byinshi by’inanga byahimbwe mbere byerekeye ibyo bihe byazimiye. Ibihango by’inanga byaje nyuma nabyo biza bivuga ku mibereho n’ubutegetsi bishya. Mu gihe inanga kera yari umwihariko w’abatutsi, nyuma abatutsi n’abahutu baje kujya bose bayicuranga.
Mu gihe inanga za Rujindiri zafatwaga amajwi kugira ngo zibikwe neza, kandi zizashobore kwumvwa na benshi mu bihe bizaza, hari abandi bahanzi b’inanga bamenyekanye ariko bari baratabarutse. Abo ni ba Kisiribobo, Segikwiye, Ruzamba, Rutangira na Sebatunzi.
Zimwe mu nanga ze
- Imitoma
Huum hum twari imitoma Nyonga we
Tukiri imitoma Nyonga we
Igihe ga turagira inyana Nyonga we
Twatobanye ga utwondo Nyonga we
Twambaranye ga inkjndo Nyonga we
Ariko ni izawe nanjye ororo ayiwe.
Ndagukunda ga Nyonga mama we
Unkunde ga ngukunde Nyonga we
Nta rukundo rw’umwe Nyonga we
Urukundo ga ngukunda Nyonga we
Si urw’ejo n’ejobundi Nyonga we
Warukuye ga iwanyu Nyonga we
Warusanze ga iwacu Nyonga we
Ariko ni urwawe nanjye ororo ayiwe.
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Nagukuye i Bwega Nyonga we
Nagushize ga i Bunyiginya Nyonga we
Hose ni ahawe nanjye ororo ayiwe.
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Nagutuye utunyana Nyonga we
Kandi dusaze ga urwenda Nyonga we
Naturengeje abandi Nyonga we
Ndatugutura Nyonga we
Ariko ni utwawe nanjye ororo ayiwe.
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Nakumurikiye inyambo Nyonga we
Kandi utari umutware Nyonga we
Nazirengeje abandi Nyonga we
Ndazigutura ga Nyonga we
Ariko ni izawe nanjye ororo ayiwe.
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Nagukebeye ga ingondo Nyonga we
Hagati y’ibituza byombi Nyonga we
Ukorakoremo uzumve Nyonga we
Wazikorakoyemo mama we
Ntihapfutse na rumwe Nyonga we
Ariko ni izawe nanjye ororo ayiwe.
Ndagukunda ga Nyonga mama we
Nakumereye imbuguyu mama we
Munsi y’umudende Nyonga we
Munsi y’umukondo Nyonga we
Ukorakoremo ga uzumve nyonga we
Wazikorakoyemo mama we
Ntihapfutse na rumwe Nyonga we
Ariko ni izawe nanjye ororo ayiwe.
Ndagukunda ga Nyonga mama we
Nagukuye I bwega mama we
Nagushize ga I bunyiginya mama we
Hose ni ahawe nanjye ororo ayiwe.
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Nagutuye Ubwishya Nyonga we
Uturwe ga udutsama Nyonga we
Uturwe ga udutega Nyonga we
Uturwe ga utubavu Nyonga we
Naturengeje abandi Nyonga we
Ndatugutura ga Nyonga we
Ariko ni utwawe nanjye ororo ayiwe.
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Naguhaye i Kinyaga Nyongawe
Uturwe ga udutsama Nyonga we
Uturwe ga udutega Nyonga we
Uturwe ga uturago Nyonga we
Uturwe utubavu Nyonga we
Naturengeje abandi Nyonga we
Ndatugutura Nyonga we
Ariko ni utwawe nanjye ororo ayiwe.
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Unkunde ga ngukunde Nyonga we
Nta rukundo rw’umwe Nyonga we
Urukundo ga ngukunda Nyonga we
Si urw’ejo n’ejobundi Nyonga we
Warukuye ga iwanyu Nyonga we
Warusanze ga iwacu Nyonga we
Ariko ni urwawe nanjye ororo ayiwe.
Ndagukunda ga Nyonga mama we
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Na Mucuminjongi ye tuzamukubita ga inkingi Nyonga we
Tuzamurenza ga inkike Nyonga we
Ariko ni ibyawe na njye ororo ayiwe.
Ndagukunda ga Nyonga mama we
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Ariko ni ibyawe nanjye ororo ayiwe.
Ntawe ukwanga inyamibwa we
Uko tugukunda mwiza we
Mwiza aza yahutse uruziga mama we
Mwiza aza yashoye amababa ga mama we
Mwiza ga yakekwa ingondo mama we
Mwiza ga yahimbye amatako mama we
Urukundo ga rw’umukobwa mama we
Igitega cy’umukondo mama we
Ariko ni icyawe nanjye ororo ayiwe.
- Inkotanyi cyane
Uhum uhum uhum…
Inkotanyi cyane yabyirutse neza
Ya Rugina yabyirutse neza
Abyirutse atagira inenge
Kandi nguyu atagira amakemwa.
Abyirutse atagira amakemwa
Kandi nguyu atagira ubwoba
Mu mabyiruka ko yishe Mfizi
Mu mabyiruka ko yishe Nsibura
Mu mabyiruka ko yishe Nsibura
Kandi Nsibura ni umukwe Kabegwe
Atsinze se Nkundiye
Amutsinze no ku ishomvu y’iwe
Amarambarya ko yahiye
Nyamizi ko yahiye.
Ikimenywa cyo cyarahiye
Ikinyabaranga se cyarahiye
Ku iteko harahiye
Nyamizi ko yahiye
Ku iteko harahiye
Ikitakivugwa ni Nyamushishi
Ntimukangwe na cya cyuzi
Ko twakinyujijemo se mo amato.
Ntimukangwe na bya bisage
Ko twabinyujijemo se mo imisakure
Ntimukangwe na za mbindo
Ko twazinyujijemwo ibihome.
Nkurunziza se yabaye
Ii twatsinze yaruse byose
Igihe se twica ya ingwe
Twumva impundu se ziravuga
Twumva ingashi se zirasuka
Ee ku nseke se z’amatwi
Twumva ingoma se zirasutse
Zisutse zigana amataba
Zisutse zigana amataba
Amataba tureba Rubengera
Basanga ni ni imandwa y’ingwe
Iya kirori na gicunagira
Ingoma se zirasutse
Zisutse zigana ijabiro
Zisutse zigana ijabiro
Kandi ijabiro tureba amayege
Zisutse zigana i Mwima
Kandi i Mwima na Mushirarungu.
Zisutse zigana i Giseke
Kandi i Giseke na Nyagisenyi
Bakubiswe n’inkuba nyinshi
Cyono tsinda iy’i Karama y’ingwe
Tsinda iy’i Karama y’ingwe
Agiriza iy’i Giseke
Tsinda se nyagutsinda
Cyono tsinda se nyagutsinda.
- Nyiramibambwe
Iwanyu uuhm iwawe iwawe
Iwawe ee Nyiramibambwe
Iwawe ho ndahazi mama
Dore Gatsibo se y’imitoma mama
Gitinda na cya Ruhama mama
Ngaho iwawe iwawe
Ngaho iwawe Nyiramibambwe mama
Naho iwawe ho ndahazi mama
Kabuye na Kajabana mama
Murambi se na Muhororo
Bweramvura se na Gatsata mama
Ngaho iwawe iwawe iwawe
Ngaho iwawe Nyiramibambwe mama.
Naho iwawe iwawe iwawe
Naho iwawe Musindarwejo mama
Iwawe se Rusaniwabo mama
Dore Agacumu se na Kamonyi mama
Nkingo na Rugobagoba mama
Gihinga se na Kinyambi mama
Iwawe mu Butanyerera mama
Rwacubizi na Muringa mama
Igishubi ni icya Muganza mama
Urwangabarezi ni urwa Muganza mama
Urwishusha ni urwa Muganza mama
Ku Ngoyera ni iya Mayunzwe mama
Ngaho iwawe iwawe
Ngaho iwawe Nyiramibambwe mama
Naho iwanyu ho ndahazi mama
Ni Mbuye na Rurubanza mama
Shyobe na Cyabana mama
Naho iwanyu iwanyu
Ngaho iwanyu Nyiramibambwe mama
Ku mano y’igishamunigo mama
Mu cyambu ni icya Ndabarasa mama
Ku mano y’igishamunigo mama
Niho kwa Rukaka shebuja wa Mugenza
Nibo bombi na Munyuzangabo mama
Se w’Impakabatoni mama
Se wa Ruhinankiko mama
Nibo bombi na Ruhinajoro mama
Ngaho iwanyu iwanyu
ngaho iwanyu Nyiramibambwe mama
Naho iwawe iwawe iwawe
Naho iwawe Nyiramibambwe mama
Iwawe ho ndahazi mama
Gihisi na Nyamagana mama
Agasoro se na Mutende mama
Dore Mwima na Mushirarungu mama
Ngaho iwawe iwawe iwawe
Ngaho iwawe Nyiramibambwe mama
Naho iwawe ho ndahazi mama
Dore Igiseke na Nyagisenyi mama
Mu rwambariro ni imikoma ihatse mama
Ngorongari ni za Rutaha mama
Mu nyumba zihaze imino mama
Mu ngaju se nyinshi cyane mama
Mu nzoga se nyinshi cyane mama
Utsinde utsinde utsinde
Ngaho tsinda kirana utsinda Nyiramibambwe mama
Igituma utsinda ndakizi mama
Habyaye Nyiramibambwe
Habyiruye Nyiramibambwe mama
Ni nyina w’Umuzinga
Nibo bombi na Rutalindwa mama
Igituma utsinda ndakizi mama
Hasasa Nyiramibambwe mama
Hasegura Nyiramibambwe mama
Hategama Nyiramibambwe mama
Arambe Nyiramibambe mama.
Izindi nanga za Rujindiri Berinari zizwi cyane ni izi zikurikira: Mureke, Kibunda, Amararo, Kamujwara, Inkuza, Nyangezi, Rwamwiza, Rushya, Cyandari n’Impunga.
Ibyaranze ibihangano bye
Jos Gansemans wakoze ubushakashatsi ku bihangano bya Rujindiri akanafata amajwi y’inanga zimwe ze, hari ibyo atangaza bituma abantu barushaho kumenya uyu muhanzi w’umunyarwanda wari ufite inganzo y’umwimerere wo mu rwego ruhanitse. Hari byinshi umushakashatsi yatahuye.
Ibihangano bye bisa igihe cyinshi n’ibibara inkuru. Mu icuranga rye, aho inanga isa naho iherekeje, iyo amagambo acurangwa agizwe n’imivugo, cyangwa umurya wayo uri gucuranganwa ubuhanga, usanga ari agahebuzo.
Imicurangire ya Rujindiri irajimije kandi inyura amatwi. Ishyira umurya w’inanga mu nganzo zo gucuranga z’imena, bitagikunze kuboneka mu micurangire y’ubu.
Mu nanga ze nyinshi, Rujindiri aririmbana n’abandi barimo Nyirashirambe, umugore we, hamwe na muramu we.
Umurya w’inanga we ntabwo wari ugenewe gusa kujyana n’ijwi ry’ucuranga. Hagati y’ibice by’inanga uko biririmbwa, hanyuramo umwanya ijwi rigaceceka, noneho umucuranzi agakaraga umurya w’inanga gusa, bigafasha kwerekana ubuhanga bwe, budashingiye gusa ku magambo n’ijwi bye byonyine.
Jos Gansemans yasanze inanga Kamujwara na Cyandari, zishingiye ku bijyanye n’ubwoko butatu bw’ingenzi mu mahamba gakondo y’ibyivugo. Ibyo byivugo by’interuro nkeya, kenshi ngufi, zavugwaga vuba ntaguhagarara, ababivuga bataka ibigwi by’umuntu ukomeye, cyangwa kenshi na kenshi ba nyirubwite na bo bivuga.
Nkuko twakomeje kubisaba abasomyi b’izi nyandiko tubagezaho zijyanye n’umushinga wo kwandika Ibirari by’Amateka yerekeye abanyarwanda bamenyekanye cyane mu kinyejana cya makumyabiri, uwaba azi amakuru ahamye ku bo twandikaho kuturusha yazayatugezaho abinyujije kuri emails zacu ziri aho iyi nyandiko irangirira. Nanone mu bo twaba tutavugaho, kandi na bo barabaye ibirangirire, mwazabatubwira, mukaba mwanatubwira impamvu mwumva na bo batakwibagirana. Ikindi kandi, mu gihe mwaba musanze hari ibyo twanditse bidahuye n’ukuri, mwatunyomoza, mwerekana aho ukuri nyakuri guherereye.
Dore kandi n’izindi nyandiko zirebana n’Ibirari by’Amateka zarangiye, n’aho mushobora kuzisanga:
Ibirari by’amateka: Kabare, Ndungutse, Rukara na Basebya;
Hari kandi n’inyandiko yarangiye ikubira hamwe imibereho y’abayoboye u Rwanda ariko bitabye Imana mu kinyejana cya makumyabiri, aribo: Yuhi V Musinga, Mutara III Rudahigwa, Mbonyumutwa Dominiko, Kayibanda Geregori, Habyarimana Yuvenali, na Sindikubwabo Tewodori.
Uwayishaka, twazamwohereza kopi yayo ku buntu.
Mudufashe kandi muri uyu mushinga twise ibirari by’amateka.
Byanditswe na
Maniragena Valence
email : [email protected]
Nzeyimana Ambrozi
email : [email protected]