Rulindo: Umuyobozi w’ishuri na mwarimu bakurikiranyweho kubwira uwarokotse jenoside ko yamugizeho ingaruka nziza

Umuyobozi wa GS Budakiranya n’umwarimu w’iri shuri riherereye mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo, bakurikiranyweho kubwira umwarimu mugenzi wabo warokotse jenoside ko yamugizeho ingaruka nziza kuko yatumye yiga kandi wenda atari kwiga iyo itabaho.

Iki cyaha aba barimu bakekwaho ngo bagikoze ubwo baganiraga na mugenzi wabo witwa Mutakowimana Cecile warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ari na we washyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ikirego.

Umuyobozi w’ishuri Nikobamera Alexandre na mwarimukazi Nyiransabimana Liberée, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Murambi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabwiye IGIHE ko babonye amakuru ku itariki 19 Werurwe, yari atanzwe n’umwarimu avuga ko bagenzi be bamubwiye amagambo arimo ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati “Twamubwiye ko ajya kuri RIB, ngo nk’abagenzacyaha badufashe, hanyuma atanze ikirego biba ngombwa ako abo babiri; umwarimu n’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri barafatwa kugira ngo babazwe ibijyanye n’ayo magambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Avuga ko ubusanzwe amagambo nk’aya yajyaga agaragara mu gihe cy’icyunamo, ariko mu myaka itatu ikurikiranye byagendaga bigabanuka kuko nk’umwaka ushize yagaragaye ku bantu babiri.

Ati“Byaradutunguye kuba abantu bigisha, bafite ubwenge bagaragara mu magambo nk’ayo, icyakora twizeye ko RIB ikora iperereza nibigaragara ko ayo magambo bayavuze birumvikana ko babashyikiriza ubutabera bakazaba ari bo bahamya neza ko bayavuze”.

Yasabye abaturage gukomeza kugira ubworoherane, ubumwe n’ubwiyunge,bagaharanira iterambere.

Umuyobozi w’ishuri Nikobamera ni we wabanje gutabwa muri yombi kuwa Kane w’icyumweru gishize naho Nyiransabimana Liberée atabwa muri yombi ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019.

Source: igihe.com