Rumwe mu nganda za FPR rwabuze abagura ibyo rukora ku buryo rubigurisha make bigiye kurenza igihe!

Mu gihe ubusanzwe amata y’inshyushyu n’ikivuguto bikorwa n’uruganda INYANGE bigurwa amafaranga y’u Rwanda 500 kimwe na Yoghourt nini, uyu munsi ubwo twasangaga imodoka y’urwo ruganda hano muri Nyabugogo aho bagurishirizaga ibyo bicuruzwa kuri make kuko byendaga kurenza igihe , twahasanze abantu benshi baje kwihahira.

Mu gushaka kumenya impamvu nyamukuru yaba yateye igabanuka ry’igiciro cy’ibyo bicuruzwa bikorwa n’uruganda INYANGE, twegereye abo twahasanze bacuruza, maze babanza kutubwira ko ari promotion basanzwe batanga. MUGIRANEZA jean claude umwe mu bagurishaga ibyo bicuruzwa, yadusobanuriye ko impamvu ari uko baba badashaka ko byangirikira mu ruganda mugihe birengeje igihe bidacurujwe.

Abantu twahasanze baje kwihahira kuri make bo batubwiye ko nubwo kuri ayo mata na yoghourt hagaragara ho italiki yegereye cyane iyo bizarangiriraho ariyo ya 11/10/2012, ngo kuri bo nta kibazo babibonamo cyane ngo bitewe nuko biba bitarayigezaho, ngo bibe byagira ingaruka mbi ku babinyoye.

Nubwo abantu baguraga aya mata na yoghourt, abenshi ni abatibukaga kureba igihe byakorewe n’icyo bizarangiriraho, ibi bikaba byatera kwibaza uko byamera mu gihe hari uwabagurishaho ibintu byarengeje igihe. Twabibutsa ko ubusanzwe ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RBS cyitemera abacuruzi kugurisha ibicuruzwa byarengeje igihe.

Umuhoza Clement

Umuryango.com