Rurageretse hagati ya RNC n’umuryango wa Ben RUTABANA

Ben Rutabana

Ukwezi kugiye gushira umunyapolitiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda, Benjamini Rutabana, Komiseri ushinzwe Amahugurwa mu Ihuriro Nyarwanda RNC, aburiwe irengero. Umuryango we waratabaje ubura uwawutabara.

Ishyaka arimo rya RNC rikavuga ko rikimushakisha. Amakuru amwe yemeza ko ashobora kuba afitwe n’Urugaga rwa RUD-Urunana rushobora kuba rufite abarwanyi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Kongo.

Ijwi ry’Amerika ryavuganye n’impande zose. Baganiriye n’umunyamakuru Venuste Nshimiyimana ukorera mu biro biri i Londres mu bwongereza.

Kuri iki kibazo cya Ben Rutabana, BBC Gahuzamiryango nayo yavuganye n’umunyamabanga mukuru w’ihuriro nyarwanda RNC, Gervais Condo na Diane Rutabana, umufasha wa Ben Rutabana.