Rurageretse muri CNR Intwali hagati ya Gakwaya Rwaka na Gen Habyalimana

Kuvanaho urujijo muri CNR‐Intwari

Bavandimwe , Bayoboke b’ishyaka CNR‐Intwari,

Bibaye ngombwa ko ngira icyo mvuga ku itangazp Gen Habyarimana Emmanuel Perezida
wa CNR‐Intwari ryo kuwa 7 Nyakanga 2014.

1. Amatangazo yose nasohoye n’andi yose nzasohora ashingiye ku mahame‐ remezo no
ku mategeko agenga imikorere ya CNR‐Intwari (ingingo ya 14 na 16). Ubwo bubasha
bugenwa n’amategeko ntibushingiye k’ubushake n’amarangamutima by’umuntu uwo
ari wese kabone nubwo yaba ari Perezida w’ishyaka. Ntawe rero ufite ububasha bwo
kuyatesha agaciro yirengangije amategeko y’ishyaka n’imirimo buri wese ashinzwe mu
ishyaka.

2.Ni byiza ko abayoboke ba CNR‐Intwari bava mu rujijo bagahagurukira gukorera ishyaka
ryacu ryari ryarafashwe bugwate n’abaharanira inyungu zabo bwite none ubu rikaba
ryigenga.Ibyo Generali Habyarimana Emmanuel yavuze by’iterabwoba no kumpagarika
mu mirimo nshinwze nka Visi Perezida nkaba n’umuvugizi w’ishyaka ntawe ukwiye
kubyitaho ntanuwo bikwiye kurangaza kuko binyuranye n’amategeko agenga ishyaka
rya CNR‐Intwari.

3.CNR‐Intwari izakomeza rero gushyira inshingano zayo mu bikorwa uko bisanzwe
ititaye na busa ku bashaka kuyicamo ibice nta mpamvu. Ndasaba umunyamabanga
mukuru w’ishyaka CNR‐Intwari gukomeza imirimo ye yo guhuza ibikorwa byose
by’ishyaka no kugenzura niba imikorere ya buri wese yubahiriza koko amategeko agenga
CNR‐Intwari. Ndasaba by ‘umwigariko abagize Biro Politiki y’ishyaka buri wese mu
mirimo ashinzwe kugaragaza ibikorwa aho guhera mu magambo atagira umusaruro. Ibi
bizadufasha gukora isuzuma‐mikorere kuri buri wese no kuyiha agaciro.

4.Umunyamabanga mukuru wa CNR‐Intwari asabwe kugeza iyi nyandiko ku
bahagarariye CNR‐Intwari hanze n’imbere mu gihugu kugirango abayoboke bose bave
mu rujijo bakomeze kwitabira ibikorwa by’ishyaka aho gutakaza ingufu mu bikorwa
by’ubwibone bidafitiye ishyaka ryacu akamaro.
Gukomeza guhuriza hamwe ingufu zacu zose aho kuzitatanya nibyo bizatugeza ku
ntego.

Bikorewe Manchester kuwa 10 Nyakanga 2014
Gakwaya Rwaka Théobald
Visi‐ Perezida akaba n’umuvugizi wa CNR‐Intwari.

rwaka