Rusizi: abantu bataramenyekana barasanye n’abasirikare ba RDF

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu karere ka Rusizi aravuga ko habayeho kurasana hagati y’ingabo za RDF n’abantu bataramenyekana.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo ibyo byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 22 Nzeli 2019 ahagana saa tatu n’igice ahitwa Kucyaba, mu murenge wa Nyakarenzo hafi y’ahari ikigo cya gisirikare cy’ingabo za RDF.

Amakuru umwe mu basomyi ba The Rwandan uba muri ako gace yaduhaye avuga ko iyo mirwano yatangiye ubwo abo bantu batazwi  bahagalikaga imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa SCANIA barayirasa, kubera ko byari imbere y’ikigo cya gisirikare ubwo imirwano ikarishye yahise itangira imara iminota nka 20 bahanganye.

Abaturage baturiye aho gace bemeza muri iyo mirwano hakoreshejwemo n’imbunda zikomeye. Abari bahanganye na RDF bateye n’ibisasu byinshi. Nyuma yaho gato bahise  bigendera, ntiharamenyekana ababa bahasize ubuzima hagati y’abari bashyamiranye cyangwa abari muri iyo kamyo.

Aya makuru kandi yatangajwe na Radio y’abaturage ya Rusizi.

Ibi bije kandi RDF yari yarongereye ingabo muri ako karere. Dore ko ibi bibaye nyuma y’ibindi bitero 3 byahagabwe bivugwa ko byakozwe n’abantu batazwi. Ariko abenshi bakeka ko ari ingabo za FLN. Abandi bakavuga ko ari ingabo za RDF ziba ziri mu kinamico. Abakeka FLN bavuga ko ari kimwe mu bisubizo bahaye Président Kagame kw’ijambo aherutse kuvuga yigamba ko yabatoratoye.

Hari amakuru kandi avuga ko no mu ishyamba rya Nyungwe naho uyu munsi ku wa mbere ingabo za RDF zarasanye ku manywa y’ihangu amasasu menshi n’abantu bakekwa kuba ingabo za FLN. Biravugwa kandi ko mu byumweru bibiri bishize ingabo za FLN zarasanye n’ingabo za RDF ahitwa mu Gisakura.

2 COMMENTS

Comments are closed.